Abaturage babangamiwe n’ikiraro gihuza umujyi wa Bukavu n’akarere ka Rusizi

Abaturage b’ibihugu bya Congo n’u Rwanda baravuga ko babangamiwe n’ikiraro gihuza umujyi wa Bukavu n’umujyi w’akarere ka Rusizi kubera ko kimaze gusaza kandi kikaba gikorerwaho imirimo ikirenge ubushobozi.

Aba baturage bavuga ko iki kiraro kidasiba kuberaho impanuka zihitana n’ubuzima bw’abantu bagonzwe n’imodoka zikinyuraho zibisikana n’abantu; mu minsi ishize kuri iki kiraro hagongewe umugore w’umukongomanikazi ahita ahasiga ubuzima mu gihe abagera kuri 6 barimo Abanyarwanda n’Abanyekongo bahagongewe bakajya kwivuza mu bitaro.

Aba baturage b’ibihugu byombi bavuga ko nubwo bahura n’izo mpanuka ngo hari icyazikumira aho bifuza ko ikiraro cyubatswe ku ruhande rw’icyo cyatangira gukoreshwa bityo abakoresha amaguru bakagumana icyo gisanzwe ibinyabiziga bikanyura kuri icyo gishya.

Imodoka n'ini nizo ngo zikunze kugonga abaturage muri icyo kiraro.
Imodoka n’ini nizo ngo zikunze kugonga abaturage muri icyo kiraro.

Iki kiraro gihuza u Rwanda na Congo nicyo gikoreshwa mu rujya n’uruza rw’abantu bava cyangwa bajya muri ibyo bihugu mu buryo bw’imihahiranire akaba ari yo mpamvu abaturage banyura kuri iki kiraro basaba ko habeho inzira yabantu n’inzira y’ibinyabiziga mu rwego rwo gukumira impanuka zikunze kubera kuri cyo kiraro.

Ibyo gukoreshwa kw’iki kiraro gishya kimaze iminsi cyaruzuye ntibivugwaho rumwe n’abaturage kuko hari abavuga ko impamvu kidakoreshwa ari uko Congo yatinze kwishyura abaturage bagomba kwimurwa aho umuhanda uva kuri icyo kiraro uzanyura mu gihe abandi bavuga ko Congo ariyo yatindije imikoreshereze yacyo ku bushake kuko na sosiyete yatsindiye isoko ryo kucyubaka ari iyo muri icyo gihugu.

Icyo kiraro nicyo abaturage bifuza ko cyaharirwa ibinyabiziga.
Icyo kiraro nicyo abaturage bifuza ko cyaharirwa ibinyabiziga.

Abakozi bo ku mupaka ku ruhande rwa Congo ari nay o igifiteho ububasha ntibashatse kugira icyo bavuga ku mpamvu ituma ikiraro gishya kidatangira gukoreshwa kandi umwaka w’igerageza wari watanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburari ari na bo bateye inkunga yo kubaka iki kiraro ugiye kurangira.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka