Abatunze imbwa barakangurirwa kuzicunga
Polisi y’u Rwanda irakangurira abafite imbwa kuzicunga no kuzikingiza kugira ngo hirindwe ibibazo by’umutekano muke zishobora guteza.
Ubu butumwa buje bukurikira abana batatu bakomerekejwe ku maguru n’imbwa bivugwa ko yari yasaze. Ibi byabereye mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, ku wa 03/02/2015.
Iyi mbwa yiraye muri aba bana ubwo bikiniraga maze ibaruma ku maguru ndetse inaruma undi muntu mukuru wigenderaga.
Kugira ngo itagira abandi ikomeretsa, abaturage barahuruye ikimara gukomeretsa aba bane maze barayica.
Abo yakomerekeje bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bukora baravurwa nyuma barasezererwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yasabye abatunze imbwa kuzicunga, harimo kuzikingirana mu ngo, kugira ngo bazirinde gusohoka zikaba zagira uwo zikomeretsa.
Yagize ati “Uretse guteza umutekano muke, bene izo mbwa, cyane izizerera ku gasozi, zishobora no gukomeretsa amatungo ari ku gasozi”.
Yasabye inzego bireba gufatira ingamba imbwa zizerera mbere y’uko ziteza umutekano muke.
Iyi nkuru tuyikesha polisi y’igihugu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo zicibwe.