Abataramenyekana bateye Polisi na Sacco Bugeshi

Polisi ikorera mu Murenge wa Bugeshi muri Rubavu, ahitwa Kabumba, yaraye itewe n’abantu bitweje intwaro bataramenyekana, barasana nayo ariko ishobora kubahashya.

Igitero cyabaye saa sita z ijoro kugeza saa Saba mu z’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 2016, nk’uko Manizabayo innocent umwe mu bumvise amasasu bwa mbere yabitangaje.

Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano mu gihugu bahise bakorana inama n'abaturage.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano mu gihugu bahise bakorana inama n’abaturage.

Biganza Emmanuel utuye Kabumba washoboye kuvugana n’abateye, avuga ko yabonye bari hagati ya 20 na 30 bari bambaye ibikote by’ijoro kandi bavuga ko baje badasubirayo bagasaba abaturage ko bahunga.

Yagize ati “Imbunda ya kibariga bayishinze imbere y iwanjye nsohotse bandasaho bansaba gusubira mu nzu. Narinziko ari abapolisi bacu nari ngiye kubabaza ibyabaye. Gusa numvishe harimo abavuga ilingara n igiswahili menya ko ari FDLR.”

Biganza avuga ko bateye bashakaga kurasa kuri Polisi ya Kabumba, ariko bakaba banamutwikiye imodoka.

Babwiye abaturage ko iki gitero cyahawe urwaho n'ukwirara kwabo mu kurara irondo no gutangira amakuru ku gihe.
Babwiye abaturage ko iki gitero cyahawe urwaho n’ukwirara kwabo mu kurara irondo no gutangira amakuru ku gihe.

Ati “Polisi yirwanyeho ariko bari bafunze inzira ituma hataboneka ubundi butabazi. Batashye tubumva barasa kuri sacco ya Bugeshi. Banyura ku midozi ya bunjuri na gasumba bunjuri mu mudugudu wa Kabarore na Lyarugamba bakomereza mu kibaya cya Congo bataha.”

Mu nama yahuje abayobozi bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Mubarakh Muganga, umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara, yavuze ko ari abarwanyi ba FDLR bateye bashaka bashaka kwiba SACCO.

Yavuze ko iyo abaturage batangira amakuru ku gihe nta kibazo cyari kuba, kimwe no kurara irondo bitagishyirwamo ingufu nabyo biri mu byatanze icyuho, abasaba gutangira amakuru ku gihe.

Akazi kakomeje nk'ibisanzwe nyuma y'iki gitero cyo mu ijoro.
Akazi kakomeje nk’ibisanzwe nyuma y’iki gitero cyo mu ijoro.

IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu, yavuze ko batangiye iperereza ku bafashije FDLR kwinjira mu Rwanda.

Yavuze ko abaturage Perezida aherutse gushimira uruhare mu kwirindira umutekano, bakwiye no kwitandukanya n’abashaka kwangiza umutekano n’iterambere bamaze kugeraho.

Guverineri w’iyi ntara, Caritas Mukandasira, yavuze ko ibyabaye ari amakosa yo kwirara mu kurara irondo no kudatangira amakuru ku gihe.

Iyo nzu ni imwe mu zarashweho.
Iyo nzu ni imwe mu zarashweho.

Umunyamakuru wa Kigali Today uri Kabumba, avuga ko uretse amasasu yangije inzu abaturage n’imodoka yatwitswe, atarabasha kumenya ibindi byangiritse.

Andi mafoto agaragaza uburyo Sacco Bugeshi yarashweho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

MWAZA TUGAFATANYA KUBAKA URWATUBYAYE KO NTA WABAHEJE MUKAVA MU MASHAMBA YA KONGO MUZASHIDUKA URWANDA RWARABAYE AMERIKA .

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Hari icyo nibaza burigihe,kuki Amahanga atumva Urwanda iyo rutewe cg umutekano warwo wahungabanyijwe n’abanzi barwo.
Ndakekeka bitakiri kera ko abanyarwanda twese twishyira hamwe dugahashya umwanzi utwugarije.
Bisa naho bibagiwe ububasha bw’ingabo z’urwanda mubihe bitandukanye bagiye bahura nazo.

Abayobozi b’igihugu n’ingabo zacu mumenye ko tubashyigikiye kandi dufite uburakari bwinshi bw’ushaka gusuzugura igihugu cyacu,igihugu tukiri kubumbabumba ngo tukigeze kurwego ruhanitse.

Kimonyo yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Abaturage bakaze umutekano
bongere irondo turwanye izonkozi zibibi zishaka gusenya u Rwanda.

NKUNDABAGENZI JOSEPH yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Kuribwaribwa nicyo bisobanuye , none se mwe muvuga ko ntabapfuye mwabikuye hehe? ko hapfuye benshi b’abapolisi.

Gusa dukeneye amahoro. Mukwiye kudushakira icyatuma tubaho mu mahoro intambara ntacyo zimaze. Imiryango y’ababuze ababo turabihanganishije.

kk yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

FDLR ishaka guhungabanya umutekano,nubumwe bwabanyarwanda, bityo rero ntitwabyihanganira. gsa imana ishimwe niba ntamunyarwanda wahakomerekeye.icyindi FDLR ntago yiyoboye murwanda ntamuntu uyishije nibakore iperesreza abafatwa bahanwe byintangarugero.

olivier yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Imana is him we ko nta nkuruko hari abanyarwanda bahaburiye ubuzima.

alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Abo Bantu Bo Muri FDLR Bashaka Guhungabanya Umutekano W’urwanda Tubahaye Attension.

Twizerimana Theoneste yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka