Abasirikari 20 b’u Rwanda barahugurwa ku mategeko y’umutekano w’imbere mu gihugu

Kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama 2020, mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro(RPA), hatangijwe amahugurwa yitabiriwe n’abasirikari 20 b’u Rwanda aho bagiye gukarishya ubumenyi ku mategeko ajyanye no kubungabunga uburenganzira bwa muntu no kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.

Ni amahugurwa RPA yateguye ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga y’umuryango wita ku mbabare (ICRC), bikaba biteganyijwe ko azasozwa ku itariki 31 Mutarama 2020.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abasirikare bakuru kuva ku ipeti rya Lieutenant kugeza kuri Lieutenant Colonel, ategurwa mu rwego rwo kwirinda abagerageza gushaka guhungabanya umutekano w’abanyagihugu nk’uko Major Marcel Mbabazi wafunguye ku mugaragaro ayo mahugurwa yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni amahugurwa ahuje ingabo z’igihugu, mu buryo bwo kwihugura ibijyanye no kubahiriza umutekano w’imbere mu gihugu mu kwirinda abagerageza gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni uburyo bwo kongera kwiyibutsa uburyo bwo kubahiriza amategeko, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano”.

Abitabiriye ayo mahugurwa baremeza ko bayategerejemo ubumenyi buhanitse buzabafasha kubungabunga umutekano w’abaturage mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu. Bavuga ko n’ubwo basanzwe bakora neza akazi bashinzwe hari inyongera bagiye kungukira muri ayo mahugurwa.

Lt Col Joseph Safari ati “Nk’abasirikare ayo masomo agambiriye kudufasha kugira ngo tubungabunge umutekano w’abaturage dufatanyije n’inzego zitandukanye iza Polisi n’Abasivili. Ni cyo cy’ibanze kugira ngo turebe ko uburenganzira bwa muntu bwarushaho kubungabungwa. Dusanzwe tubikora ariko hano turongeraho ubwo bumenyi, kugira ngo duhane ibitekerezo akazi kacu karusheho kugenda neza”.

Lt Germaine Umutoni we yagize ati “Ni amwe mu mahugurwa azadufasha kumenya uburyo inzego zikorana, mu kurushaho kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu n’uburyo amategeko akurikizwa mu gihe habayeho icyahungabanya umutekano. Ni inyongera ku byo dusanzwe dukora”.

Robert Polley uhagarariye ICRC mu mahugurwa yo gufasha ingabo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu, aho akorera mu Rwanda, akaba ashinzwe iyo gahunda no mu gihugu cya Kenya na Uganda, na we yavuze ko hari byinshi byitezwe muri ayo mahugurwa.

Avuga ko, mu bihe by’intambara abaturage bakomeje guhutazwa no kuba ibitambo, kandi hari amategeko abarengera.

Yagize ati “Kubera ko ingabo zigomba guhora zikangurirwa kumenya amahame yo gukoresha imbunda, hagomba ubumenyi ku mategeko arengera ikiremwa muntu mu ntambara. Tugiye kurebera hamwe mu biganiro mpaka no mu matsinda, uburyo amategeko arengera ikiremwa muntu yubahirizwa, mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bakomeza guhutazwa no kuba ibitambo mu gihe cy’intambara”.

Nubwo ayo mahugurwa yateguriwe ingabo z’u Rwanda, ngo ntibivuze ko igihugu kidafite umutekano, ngo ahubwo ni uburyo bwo kugira ngo hatazamo kwirara hakaba hari ababaca mu rihumye bagahungabanya umutekano w’igihugu nk’uko Maj Marcel Mbabazi uhagarariye ayo mahugurwa akaba n’umuyobozi wungirije wa RPA abivuga.

Ati “Ubusanzwe igihugu cyacu gifite amahoro, ariko iteka amahugurwa agomba kubaho mu buryo bwo kugira ngo ejo n’ejobundi hatabamo kwirara, hakaba hari abashaka guhungabanya umutekano”.

Ni ku nshuro ya mbere Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) kigiranye ubufatanye na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wita ku mbabare(ICRC). Ubwo bufatanye ngo ni gahunda izakomeza no mu minsi iri imbere mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi bw’ingabo mu kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

That is good achievement for ICRC in cooperation with RDF,Let our hardworking make noise up to Worldwide.Thank u KT

Kayitare yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka