Abashoferi b’abanyamahanga bashima uko bakirwa iyo bageze mu Rwanda.

Bamwe mu banyamahanga bakora umurimo wo gutwara ibicuruzwa mu makamyo bavuga ko bagenda mu bihugu byinshi ariko nta gihungu kibakira neza nk’u Rwanda.

Francis Cuwa ni Umunyatanzaniya akaba atwara igikamyo cyikorera amavuta kiyakura muri Tanzaniya kikayajyana muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Avuga ko amaze kuza mu Rwanda inshuro icumi kandi ko buri gihe iyo aje yumva yisanga nk’ugiye iwabo. Yagize ati “Iyo nkinjira mu Rwanda numva nisanzuye nta kibazo, kuva nkinjira ku kugeza nsohotse.”

Francis atangazwa n’uburyo Abanyarwanda bamwereka urugwiro bakanamwakirana umutima mwiza, kuva ku muturage kugera ku bashinzwe umutekano. Yemeza ko atari yigera abangamirwa n’umuntu uwo ari wese mu Rwanda.

John Chumbe we ni ubwa mbere ageze mu Rwanda no muri Kongo ariko ntiyatinze kubona ko abaturage b’ibihugu byombi batandukanye ku bijyanye no kwakira abanyamahanga.

Urugero Chumbe atanga ni uburyo abashinzwe umutekano mu Rwanda batarya ruswa. Avuga ko ubwo binjiraga mu Rwanda umupolisi wo mu muhanda yabasabye guhagarara baranga, babonye abakurikiye babona guhagarara ndetse bashaka no ku muha ruswa arayanga. Yagize ati “Njyewe narumiwe kuko iwacu (muri Tanzaniya) ntabwo bari kwanga amafaranga twari tubahaye.”

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka