Abanyeshuri 320 ba ES Byimana basubiye iwabo kubera amacumbi yahiye
Kubera inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ishuri rya Ecole des Science Byimana, tariki 02/06/2013, abanyeshuri 320 b’abahungu biga muri icyo kigo basubijwe iwabo mu gihe hagishakishwa ahandi bazajya barara.
Iki cyemezo cyafashwe n’inzego zitandukanye mu nama yakozwe irimo na minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta ku gicamunsi cya tariki 02/06/2013 nyuma y’amasaha macye inyubako abo banyeshuri biga mu cyiciro cya kabiri bararagamo ifashwe n’umuriro.
Aya macumbi yatangiye gushya saa sita z’amanywa yahiriyemo ibikoresho byose byarimo ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahitanywe n’uyu muriro kuko abanyeshuri bari bagiye mu mikino itandukanye.

Ababyeyi bari baje kureba abana babo ntibishimiye ko hataha aba bana gusa, kuko bo bavugaga ko abana bose bakwiye gutaha hakabanza hakamenyekana igitera izi nkongi z’umuriro zimaze kuba ubugira gatatu muri iki kigo.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu, nabo bari mu batashye, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikizamini cya Leta bagomba gukora uyu mwaka, ngo kuko amakaye yabo yose yarahiye kuburyo kuzabona aho bigira bizabagora cyane.
Iyi nkongi yongeye kwibasira aya macumbi nyuma y’aho tariki 20/05/2013 na 23/04/2013 yari yahiye agakongoka.

Ubwo uyu muriro wibasiraga iki kigo ku nshuro ya mbere tariki 23/04/2013, ugatwika icumbi ry’abana b’abahungu bigaga mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nabwo ikemezo nk’iki cyarafashwe hataha abanyeshuri 409.
Ku nshuro ya kabiri 20/05/2013 bwo aba banyeshuri ntibongeye gutaha kuko hakozwe ibishoboka abana bagakomeza amasomo.
Iri shuri risanzwe rizwiho kuza mu myanya ya mbere mu gutsindisha abanyeshuri benshi mu kizamini cya Leta. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyihishe inyuma y’izi nkongi z’umuriro.

Hari hasgize iminsi umuyobozi w’ishuri ES Byiamana, Frere Gahima Alphonse, atangaje ko bagiye gushyiraho abashinzwe umutekeno bazajya baba muri aya macumbi amasaha 24/24 mu rwego rwo gucukumbura igitera izo nkongi z’umuriro.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona ikibazo k’inkongi kitoroshye njye nk’umubyeyi natangaga inama ngo bishobotse ba nyiribigo bagure im imiryango ya dortoir kugirango ingorane nkizi ziramutse zibayeho abana baryamye nibura babone uko basohoka batavundaguranye naho ubundi Imana Imurikire abashinzwe umutekano batahure ikibitera bitazahitana ubuzima bw’ abana.
ibi ni ibiki koko ubu se bazigura gute ex-etat niba amakaye yabo yahiye?ariko ntibyumvikana pe ubugira gatatu kose?ubu se mwagerageje koko mukareba ikibyihishe inyuma?gutaha se bivuze iki?documements zahiye?nimubahindurire ibindi biigo batangire bazabebe ko hari icyo baramura.murakoze.
byashoboka ko Ngombwa yari umutambyi muri kiriya kigo, nakomeze agisengere cyane nkuko ariwe ukizi. kuko byashoboka ko hari icyaha hashinjwa. kuriya gushya ni imiburo, kuba ntawe urahiramo Imana irimo kubaburira ngo bihane. mubaze neza niba nta butinganyi bukorerwa muri iryo cumbi.nkuko sodoma na gomora Imana yabanje kuhateguza ninako irimao iteguza Byimana. ababyeyi begere abana babo baganire bumve niba nta bizira bikorerwa aho barara.ibi mbivuze nk’ umuntu ariko Imana nayo ifite uko ibibona. Imana ikomeze kurinda abana bacu kuko nibo dutezeho byinshi byiza mu gihugu.
N’izi nzu ndabona zishaje!! need for replacement please
Ibi bintu ntibyumvikana, hagomba kuba hari ubyihishe inyuma! Ashakishwe afatwe ejo atazatwika abana.
Byimana yagorwa...................,
ubugira GATATU????????????
Byimana yagorwa...................,
ubugira GATATU????????????
Musengere Byimana Mukurikirane igitwika ayo mashuri
Barabeko ntamadayimoni ari muri co kigo, matse bahasengere ahandiho bigoye gutahura
Aka ni akumiro noneho!! Abanyeshuri bihangane.