Abantu batatu batwawe na Nyabarongo baburirwa irengero
Abantu batatu barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi baburirwa irengero.
Byabereye ku rugabano rwa Kabagari mu karere ka Ruhango na Murambi mu Karere ka Karongi.
Amakuru Kigali Today ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi avuga ko kugeza mu masaha ya 09:30 z’ijoro tariki ya 15 Ukwakira 2019 ababuze bari bataraboneka.
Uwo muyobozi avuga ko abatwawe na Nyabarongo bari bavuye gukora mu mirima y’umuceli bafite mu Karere ka Ruhango bagashaka kwambuka Nyabarongo nk’uko basanzwe babigenza.
Ngo habanjye kwambuka abana babiri Nyabarongo ibuzuriraho hanyuma umwana wa gatatu ashatse kujya kubatabara se wabo aramubuza yigiramo na we iramutwara.
Uwo mwana warusimbutse we yagiye kunyura ku kiraro kiri hafi aho ari naho ubuyobozi buhera bwongera kwibutsa abaturage gukoresha ibiraro biri kuri Nyabarongo cyane ko amazi ari kwiyongera kubera imvura imaze iminsi igwa.
Ubuyobozi kandi ngo bwanatabaje imirenge ikora kuri Nyabarongo kugera ku rugomero rwa Nyabarongo ya mbere kubafasha bagatanga amakuru igihe babona umuntu babona watwawe n’amazi.
Mu gihe ababuze ababo bategereje ko hagira uboneka ubuyobozi buravuga ko bukomeje kubihanganisha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|