Abantu babiri bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yagaragaje ubutumwa uwitwa Chris Adams yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari mugenzi we wafashwe na Polisi amaze kugura agapfukamunwa arimo kukambara ngo agasimbuze akandi.

Polisi ngo yafashe uwo muntu imujyana kuri sitade, abajije impamvu arenganye, umupolisi ngo amubwira ko impamvu amurenganyije ari uko ngo yashakaga kumutura ibibazo yakuye mu rugo.

Uwo muntu witwa Chris Adams mu butumwa bwe, yibaza niba abaturage bakwiye kuzira ibibazo byo hanze y’akazi.

Icyakora Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko ibi ari ibihuha, yibutsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse Polisi isaba abantu kubyirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo ni Bazikoraho !!!!!!!!!!Abere abandi urugero.

Rugero yanditse ku itariki ya: 19-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka