Abantu 7 bakurikiranyweho inyerezwa rya sima yubakishwa amashuri

Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke yafashe mu bihe bitandukanye abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.

Tariki ya 30 Kanama 2020 hafashwe uwitwa Bakundukize Thomas w’imyaka 33, Mukaniyonsenga Alexiane w’imyaka 30 na Hakizimana Zachée w’imyaka 42 bafatanwe imifuka 10 bamaze kuyigurisha. Aba bose bari abafundi mu ishuri ribanza rya Rwega riherereye mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Ntura aho barimo kubaka ibyumba by’amashuri, bayitwaraga nyuma yo kuyihabwa ngo bayubakishe.

Tariki ya 11 Nzeri 2020 nanone Polisi ku bufatanye n’abaturage hafashe Munyarukiko Marc w’imyaka 35 (yari umwubatsi) na Ngizwenayo Jean Paul w’imyaka 35 (yari umuzamu w’ishuri). Bafashwe bamaze kugurisha imifuka 15 ya sima. Bombi bakoraga ku ishuri ribanza rya Ntura riherereye mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Ntura. Nyuma yo gufata aba bantu hanafashwe uwitwa Mukeshimana Vianney w’imyaka 62 na Nganabera Damascene , aba bakaba ari bo baguze iriya mifuka 15.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bose kugira ngo bafatwe byagiye bituruka ku makuru yatanzwe n’abaturage bababonaga bayigurisha.

Yagize ati “Abaturage bababonaga bagurisha za sima kandi babizi neza ko bashinzwe kubaka kuri ariya mashuri. Bihutiye kuduha amakuru dufatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze turabafata.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu biha kwikubira ibikoresho byagenewe kubaka ibikorwa remezo ahubwo bo bakajya kubikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ati “Ariya mashuri ni ay’abana b’abanyarwanda, ibikoresho yagenewe bigomba kujyaho byose kugira ngo azakomere amare igihe abana bazasimburane imyaka n’imyaka bayigiramo. Ariko niba hari abantu baca ku ruhande bakabigurisha bivuze ko hari ikiba gihindutse mu ireme ry’ariya mashuri.”

Yakomeje abibutsa ko ibyo bakora ari icyaha gihanirwa n’amategeko, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri birimo kubakwa muri iki gihe kuba maso bakarinda ibikoresho bifashishije amarondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batarebera ikibi ahubwo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare. Yasabye n’abandi kudahishira abakora ibyaha.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko abafashwe bose uko ari barindwi babanje kujyanwa mu bigo by’akato kugira ngo basuzumwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bakazashyikirizwa ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira Police y’u Rwanda kuko ihora iri maso Aba bantu bahanwe kuko n’abanzi b’iterambere ibyo bakoze byo kwiba iriya sima bigaragaza ko ariya mashuri ntaburambe yari kuzagira bakurikize itegeko

Justin yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka