Abantu 6 bafungiye kuri Polisi ya Nyamirambo bazira ubujura

Abantu batandatu bacumbikiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bashinjwa kwiba ibikoresho bitandukanye by’ikorabuhanga byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abafashwe barimo Manirarora wafashwe nyuma y’uko abaturage bahaye polisi amakuru mu cyumweru cyarangiye tariki 26/02/2012. Polisi yataye muri yombi Manirarora hamwe n’abandi bantu batanu batanzweho amakuru ko bakunda kumuguraho ibikoresho.

Abo ni: Ndagijimana Augustin w’imyaka 26 y’amavuko, Nshimiyumukiza Diogene ufite imyaka 31, Uwayezu Patrick w’imyaka 24, Manirarora Herman ufite imyaka 28, Turimubabisha Celestin w’imyaka 44 na Bakundukize Elias w’imyaka 27.

Ibyo bikoresho byafashwe birimo televisiyo 7, Ibikoresho bisoma DVD (DVD Players), bafure eshatu n’indanguramajwi ebyiri. Manirarora ahakana ibyo aregwa avuga ko atajya agura ibikoresho bya electronics by’ibijura; avuga ko atunze televisiyo imwe ye bwite.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, avuga ko gutabwa muri yombi byatewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage. Asaba ko bakomeza kugeza amakuru ku nzego zishinzwe umutekano ku gihe kugira ngo babashe kurwanya ibyaha no gushyikiriza abanyabyaha inzego z’ubutabera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka