Abajura bateye urugo rwa Depite Frank Habineza, umuzamu we bamutera icyuma

Ahagana saa cyenda z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, abajura bateye urugo rwa Depite Dr. Frank Habineza, ruri mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bakomeretsa umukozi we ushinzwe umutekano bamuteye icyuma ku ijosi.

Urugo rwa Depite Frank Habineza rwatewe n'abajura (Ifoto internet)
Urugo rwa Depite Frank Habineza rwatewe n’abajura (Ifoto internet)

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, Dr. Frank Habineza yavuze ko abo bajura binjiye mu rugo bakabanza guterura ibintu byari biri hanze babijugunya inyuma y’urugo, hanyuma bagashaka kwinjirana umuzamu mu nzu arindiramo umutekano.

Icyo gihe uwo muzamu ngo yahise abumva avuza induru ari na ko arwana na bo, abaturanyi bahita batabara ako kanya, ndetse n’abanyerondo na Polisi y’u Rwanda baza kubatabara, abo bajura bahita birukanka.

Ibyo byose birangiye ngo ni bwo umuzamu yaje kubona ko yakomerekejwe ku ijosi.

Dr. Habineza ati “Umuzamu yaje kubona ko arimo kuva amaraso ku ijosi, ntiyari yabimenye. Ubwo mu gitondo twahise tumujyana kwa muganga baramupfuka”.

Depite Habineza yavuze ko mu gitondo ari bwo abaturanyi babonye bimwe mu bintu byari byajugunywe inyuma y’urugo, babigarura mu rugo.

Yavuze ko muri rusange nta kintu abo bajura bibye, kuko bateshejwe batarinjira mu nzu.

Mu gitondo kandi ni na bwo byamenyekanye ko abo bajura bateye kwa Dr. Frank Habineza bavuye mu rundi rugo baturanye.

Ubu ni ubwa kabiri urugo rwa Dr. Frank Habineza ruterwa n’abajura, kuko ubwa mbere hari muri Kanama 2018, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, abajura binjiye mu nzu batwara ibikoresho birimo televiziyo n’ibindi.

Avuga ko iki kirego cy’icyo gihe n’ubu kikiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Umwaka ushize wa 2019 na bwo mu rugo rwa Dr. Frank Habineza hibwe igare rya siporo.

Dr. Frank Habineza asaba ko inzego zibishinzwe zakaza umutekano muri aka gace atuyemo, kuko hakunze kugaragara ubujura bwa hato na hato.

Ati “Turasaba ko Leta yakaza umutekano muri ako gace, kuko biraba kandi biraduhungabanyije twese! Irondo rirahari turaryishyura, ariko ubujura bugakomeza bukaba. Bamwe dufite n’abasekirite mu ngo ariko abajura bakarenga bakaza".

Yashimiye byimazeyo abaturanyi batabaye bwangu abo bajura bakabatesha, ndetse akanashimira inzego z’umutekano zirimo irondo ndetse na Polisi y’u Rwanda kuko na zo zabatabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyiza cyane gutabarana no kuva kera uwo muco wahozeho ntugacuyuke

Diocles yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Mukomere ark rero ntakuntu urindisha security ikoresha inkoni korana na ISCO Security urebeko haruzongera kuhakandagira ntago umuntu yabona Imbunda iwawe ngo aze kuhiba ntibibaho pe niyo nama naguha

King yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ibyobyo nakorane nikigo cyambere gishinzwe umutekano ucuruzwa cya ISCO ntazongera kwibwa bene ako kageni cyaneko aramutse anibwe yasubizwa ibyo yabuze.

Ndahimana Gad yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Kbx nugukaza umutekano murako gace kuko ntibyoroshye but police yacu irashoboye izabahashya dufatanije thx KT

Joshua yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Arikose umuntu w’umudepite kuki adashyiraho aba security bafite intwaro!nka intersec nizindi!!!ubwo wasanga ari babasaza Barara kubipangu n’inkoni!!

Nkusi Norbert yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Muzaze mu rugendo-shuri muri Kigarama, Rusororo murebe uko twirindira umutekano.

Intore yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Mubigenza mute ?

M yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka