Abagabo batatu batawe muri yombi bazira gukoresha amafaranga y’amahimbano

Polisi y’igihugu, tariki 11/06/2012, yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho gukoresha amafaranga y’amahimbano mu bice bitandukanye by’igihugu.

Rushirabwoba Mustafa w’imyaka 40 n’uwitwa Gilbert Ndikumana w’imyaka 18 batawe muri yombi mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Nyamira bagerageza kohereza amafaranga y’amahimbano ibihumbi 368 bakoresheje uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwa Tigo cash, ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange.

Kuri uwo munsi kandi Habimana Eric w’imyaka 22 nawe yafatanywe amafaranga ibihumbi 68 y’amahimbano mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Bwishyura mu gihe hagikorwa iperereza ngo hatabwe muri yombi abandi bakekwa. Habimana yatawe muri yombi nyuma yo guhanahana amakuru.

Habimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bwishyura i Karongi.
Habimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bwishyura i Karongi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege yavuze ko uruhare abaturage bakomeje kugira mu itabwa muri yombi ry’abanyabyaha rushimishije.
Supt. Badege yaburiye abagifite umugambi wo gukora amafaranga y’amahimbano kubireka kuko polisi itazabihanganira.

Polisi irasaba buri wese ndetse n’amabanki kuba maso no kugenzura amafaranga bahabwa mbere yo gutanga serivisi kugira ngo birinde kubeshywa.

Aba bagabo baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 193 y’amategeko ahana y’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka