Abacungagereza mu Rwanda basoje amasomo bahabwaga yo ku rwego mpuzamahanga

Abacungagereza bo mu magereza atandukanye yo mu Rwanda basoje amasomo bahabwaga yo ku rwego mpuzamahanga arebana n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa nta ntwaro ikoreshejwe.

Aya mahugurwa yaberaga mu karere ka Nyanza yasojwe tariki 22/11/2013 yari agenewe abacungagereza 45 bazahugura abandi ku birebana n’amayeri yo ku rwego mpuzamahanga akoreshwa mu micungire y’imfungwa n’abagororwa.

Ubwo amasomo yabo yasozwaga berekanye ubumenyi bayakuyemo bw’uko bafata imfungwa cyangwa umugororwa wumvira amabwiriza ahawe cyangwa ufite amahane kandi byose bigakorwa ku buryo buhuriweho n’ibihugu byose byo ku isi aho uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Abacungagereza hagati yabo berekanye uko bafata imfungwa cyangwa umugororwa.
Abacungagereza hagati yabo berekanye uko bafata imfungwa cyangwa umugororwa.

Ibyo byose byerekanwe mu buryo bw’umukino mwiza unogeye ijisho abitegerezaga bashima urwego abacungagereza bo mu Rwanda bagezeho mu gucunga imfungwa n’abagororwa mu buryo bw’umwuga kandi bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

Gen. Maj. Paul Rwarakabije, komiseri mukuru w’kigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa yasabye abahawe ayo masomo kuzayageza no ku bandi kugira ngo ubwo bumenyi busakazwe mu bacungagereza bose bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Urwego twariho ni rwiza ariko urwo tugezeho ku bw’aya masomo yo ku rwego mpuzahanga rwongeye gufasha abacungagereza bacu kurushaho kuba abanyamwuga ba nyabo”.

Aha berekanaga ko gufata imfungwa cyangwa umugororwa ufite amahane.
Aha berekanaga ko gufata imfungwa cyangwa umugororwa ufite amahane.

Nk’uko uyu komiseri Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda yakomeje abisobanura ngo u Rwanda rwafatanyije n’urukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone mu guhugura abo bacungagereza basoje ayo masomo.

Asobanura impamvu y’ubu bufatanye yavuze ko bwatewe n’abanyesierra Leone umunani bakoze ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu gihugu cyabo boherejwe mu Rwanda kugira ngo baze kuharangiriza ibihano bakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone.

Safari Janet umwe mu bahawe ayo masomo avuga ko bayakora baranzwe n’ishyaka ryinshi ryo gushaka kongera ubumenyi bari basanganwe.

Ibyo byanashimangiwe na Paul Rights impuguke yo ku rwego mpuzamahanga mu icungire y’amagereza wabahaga amwe muri ayo masomo. Yagize ati: “Mu kubigisha ntabwo byari biruhanyije kuko byari ukubongerera ubumenyi mu byo bari basanzwe bakora mu kazi kabo ka buri munsi”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibyo birori byo gusoza ayo masomo.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye ibyo birori byo gusoza ayo masomo.

Munyantwali Alphonse umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru ubwo basozaga ayo masomo yashimye bimwe mu byo bagaragaje ko bungutse mu byumweru bitatu bari bamaze biga.

Yavuze ko icyitezwe muri ubwo bumenyi bahawe ari ukuba abacungagereza b’umwuga bakora akazi kabo neza kandi birinda kuba bahonyora uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo na komiseri mukuru w’ikigo gushinzwe imfungwa n’abagororwa mu gihugu cya Afurika y’epfo wari uje kureba imibereho y’imfungwa n’abagororwa ndetse n’urwego rw’ubumenyi abacungagereza bo mu Rwanda bagezeho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Byose muri rcs ni ok.ariko se imyambaro yabo ko ihora ishaje ntibajya bahindurirwa..,muzarebe namwe!

MUKUNDA Kingmartin yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

RCS Songa mbere

gica yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

iyi ni intera uRwanda tumajije kugeraho ,ibi byiza RCS imajije kugeraho izabigaragaze no mubakozi bayo,bakomeze kuba indashikirwa muruhando rwamahanga,thx ndabakunda.

wimbabaza yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka