Abaturage batuye munsi y’ishuli ryisumbuye rya ESN ( Ecole des Sciences Louis de Montfort) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bavuga ko umwanda uriturukamo ubarembeje mu gihe ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko ntako butagize ngo bukemure icyo kibazo.
Imodoka y’ikamyo ijyana ibicuruzwa muri Congo yakoze impanuka ikomeye mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi hafi y’inkambi ya Nyagatare tariki 21/07/2013, abari bayirimo babasha kuvamo hakoreshejwe imbaraga ariko ntawahasize ubuzima.
Irankunda Félicien yivuganye Hakizimana Emmanuel amukubise umwase mu mutwe ubwo barimo basangira umusururu ariko hakaza kubaho intonganya hagati yabo tariki 20/07/2013 mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.
Abantu umunani bafashwe biba amabuye y’agaciro muri sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), hamwe n’umwe mu bakozi b’iyo sosiyete bafungiye kuri polisi mu karere ka Ngororero aho bategereje gushyikirizwa ubutabera.
Abagore babiri bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bugarijwe n’ubukene kuko badafite uburyo bwo kurera abana basigiwe n’abagabo babo. Umwe witwa Martha yatubwiye ko atazi uwamuteye inda mu gihe mugenzi we avuga ko we uwayimuteye yamucitse.
Kanani Samuel w’imyaka 40 yatemye mushiki we witwa Nyiramahame Euphrasie w’imyaka 46 biturutse ku makimbirane yo mu miryango bari bafitanye ashingiye ku minani bahawe n’iwabo byarangiye nawe bamwe mu bandimwe bo muri uwo muryango bamwihimuyeho arakubitwa bikabije.
Ngabonziza Theoneste hamwe n’abandi bagabo bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bazira gufomoza inka ebyiri mu rwuri rwa Gasore Charles ruri mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Murundi.
Nsengiyumva Gerard w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 yari yararanye amusambanya.
Ndayisabye Callixte w’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Ruvumbu, akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke ku wa 18/07/2013 yakubise umugore we, abaturage bamumukijije agira umujinya atema ingurube.
Nyiransabimana Goretti w’imyaka 21 uvuga ko akomoka ku Gikongoro ubu akaba yikorera akazi ko mu rugo mu mujyi wa Nyanza ahagana saa yine za mu gitondo tariki 20/07/2013 yahohotewe n’icyiyoni kimusigira ibikomere byoroheje mu gahanga no mu ijosi.
Bamwe mu barema isoko ryo mu mujyi wa Kayonza tariki 19/07/2013 batashye amara masa nyuma yo gushora amafaranga bari bacuruje mu mukino mushya wa Tombola wari uri muri iryo soko.
Munyanziza Andrew wari utuye mu mudugudu wa Gakoma mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza yishwe n’imbogo yo muri Parike y’Akagera, kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa.
Leta y’u Rwanda yihanganishije abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, babuze ababo mu mpanuka iheruka kubera mu karere ka Rusizi igahitana abagera kuri barindwi berekezaga Uvira iturutse Bukavu ariko inyuze mu Rwanda kuwa Kane tariki 18/07/2013.
Mugabo François Xavier wari umukozi ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yafashwe tariki 18/07/2013 akurikiranweho gutanga ibyangombwa byiswe ko ari inyandiko mpimbano.
Tuyizere Theogene w’imyaka 25 ukomoka mu Mudugudu wa Burego mu Murenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013 nyuma y’igihe gito atorotse Gereza ya Musanze.
Iraguha Remmy, ukomoka mu mugi wa Kigali akaba acumbitse mu murenge wa Kibungo yafatanwe insinga z’amashanyarazi mu rugo mu mukwabu wabaye kuri uyu wa 18/07/2013.
Polisi yakoze umukwabo mu turere dutandukanye kuri uyu wa kane, tariki ya 18/07/2013 hafatwa abacuruza ibiyobyabwenge n’ababikoresha ndetse n’inzererezi zitagira ibyangombwa.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umujura yinjiranye abanyeshuli bo mu rwunge rw’amashuli yisumbuye rwa IMENA /APPEDUC mu Karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe maze akomeretsa umunyeshuli amutereye ibyuma inshuro 6.
Murasira Diogene bakunda Kadafi w’imyaka 30, utuye mu mudugudu wa Rubimba, akagali ka Cyasemakamba umurenge wa Kibungo, yafatanywe depo y’urumogi yabikaga mu cyumba agashyiramo n’ibikarito bivamo sima yarupfunyikagamo.
Umurambo w’umugabo usa n’uri mu kigero cy’imyaka nka 40 y’amavuko utaramenyekana nyirawo watoraguwe mu mugezi wa Rwondo mu mudugudu wa Rwondo, kagari ka Mukono mu murenge wa Bwisige.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz itwara peteroli ifite pulake RAA 946 D yagonze uwitwa Nsabimana Ismael w’imyaka 23 wari utwaye igare ahagana mu masaha ya sa mbiri z’ijoro ahita yitaba Imana.
Sindikubwabo Jean de Dieu w’imyaka 33 yateye mu rugo rwo kwa se na nyina arabatemagura tariki 17/07/2013 ahagana saa mbiri z’umugoroba ku buryo bukomeye biturutse ku mafaranga 300 y’u Rwanda avuga ko bari bamufitiye.
Mu masaha ya saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 18/07/2013 mu ikorosi ry’ahitwa Cyunuzi riherereye mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye abantu 6 bahasiga ubuzima naho abandi 15 barakomereka bikomeye.
Mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari byo biri ku isonga mu guhembera ubwicanyi n’urugomo bigaragara muri iyi minsi, ku bufatanye n’abaturage haragenda hatahurwa ahakorerwa Kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda gutwika ibisigazwa bahuyemo ibishyimbo ndetse n’ibindi byatsi mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro zishobora kwibasira imisozi, ibidukikije bikahangirikira.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye abagabo 31 biganjemo abakiri bato bakekwaho guhungabanya umutekano mu isoko rikuru rya Rwamagana, aho bahoraga biba abaturage, abandi bakabambura ibyabo ku ngufu.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zakoze umukwabu maze hafatwa litiro zigera kuri 2400 z’inzoga zinkorano zitemewe mu mugi wa Nyamagabe mu murenge wa Gasaka.
Abantu batanu bashakishwaga na Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho kuba barakubise abayobozi b’umudugudu wa Bizenga, batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 17/07/2013 mu mukwabo wari ugendereye kubashakisha.
Twizeyimana Raymond w’imyaka 33 uvuka mu karere ka Rulindo yatoraguwe mu bwiherero bwo ku mupaka wa Gatuna mu karere ka Gicumbi ajyanwa kwa muganga kuri post de santé ya Gatuna ari naho yahise apfira.
Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Karongi zataye muri yombi abakarasi ba agences zitwara abantu (Capital n’Impala), tariki 16/07/2013, nyuma y’uko umugenzi yibwe ama euro 500, n’ama dollars 400 yari amaze kuvunjisha mu manyarwanda.