Ingabo za Congo zemeje amakuru y’urupfu rwa Lt Gen Mudacumura

Amakuru y urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019.

Mudacumura ubwo yari amaze kuraswa
Mudacumura ubwo yari amaze kuraswa

Mu kiganiro umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Maj Ndjike Kaiko, yagiranye na Kigali Today, yemeje amakuru y’urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre akaba yaguye mu bitero by’ingabo za Congo ku bufatanye n’umutwe w’inyeshyamba za NDC zifasha Leta kurwanya indi mitwe y’inyeshyamba.

Lt Gen Mudacumura yari umwe mu bayobozi ba FDLR bashakishwaga ku rwego mpuzamahanga aho Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa.

Mudacumura yavutse mu 1954. Yari umuyobozi w’igisirikare cya FDLR ariko akaba yungirije Gen Maj Rumuri uyobora umutwe wa FDLR.

Mudacumura yahoze mu barinda Habyarimana
Mudacumura yahoze mu barinda Habyarimana

Nyuma y’uko FDLR icitsemo ibice kahavuka CNRD, Mudacumura n’ingabo ze bahungiye mu mashyamba ya Congo muri Rutshuru ari ho aguye arashwe.

Amakuru avuga ko yaguye mu bitero byavuye mu gace ka Bwito byerekeza Bukombo aho yarasiwe akaba yari asanzwe afite ibirindiro muri ako gace ahitwa Makomalehe hazwi nka Camp Paris na Monument.

Aho ni ho yari yarashyize uburinzi n’ubuyobozi bukuriye uyu mutwe uregwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 19 ishize.

Ni agace gaherereye mu ishyamba ry’ibirunga muri Kivu y’Amajyaruguru hakaba ubwihisho bwa FDLR.

Agace yarasiwemo
Agace yarasiwemo

Lt Gen Mudacumura ywari ufite imyaka 65 y’amavuko yarindwaga n’abasirikare 120 mu misozi ikikije aho yabaga, akagira n’abandi barwanyi babarirwa muri 30 bamuba iruhande nk’uko umwe mu barwanyi babanye na we yigeze kubitangariza Kigali Today.

Bivugwa ko yari arwaye Diabete kandi mu ngendo ze zose akaba yakoreshaga amaguru yirinda ko yatabwa muri yombi kubera gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe yayoboraga.

Inkuru bijyanye:

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ku rupfu rwa Mudacumura wayoboraga FDLR-FOCA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

frdc mumaze kuba abanyamwuga ndabemeye

alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Imana izahorera kugeza kugitonyanga cy’amaraso buriya amaraso y’abacu muri 1994 bavushijwe barengana abibona yumvaga Imana itari tegereje isaha ngo ihigure ibyo yavuze ....amaraso y’umuvandimwe wawe aratabaza...kandi nta marira ntabara kugeza kugitonyanga
abandi bashatse bakumva ijwi ribasaba kunamura icumu

rugema yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka