Zanzibar: Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ya Pemba witwa Matar Zahor Masoud yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri ku itariki 4 Mutarama 2022. Ubwato bwarohamye ngo bwarimo abantu baturutse ahitwa i Chakechake berekeza ku Kirwa cya Panza mu kiriyo cy’umuntu wapfuye, nyuma ubwato barimo buza kugira ikibazo bararohama.

Matar Zahor yagize ati “Kugeza ubu, imirambo yose uko ari icyenda (9) yamaze kurohorwa mu mazi, ubu yagejejwe mu bitaro by’Intara kugira ngo ikorerwe isuzuma mu rwego rw’abaganga, nyuma hakurikireho kuyishyikiriza imiryango”.

Ati “Ibikorwa byo gukomeza gushakisha niba hari undi murambo waboneka cyangwa se umuntu warokotse iyo mpanuka birakomeje kugira ngo turebe niba hari uwo twatabara”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kugaragaza ubufatanye, no gukomeza kwihangana bagategereza ko guverinoma iza gutangaza amakuru arenzeho.

Yavuze ko batahise bamenya neza icyateye iyo mpanuka, ariko amakuru yakomeje kuvugwa ngo ni uko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’umubare munini w’abantu bari muri ubwo bwato bikarenga ubushobozi bwabwo.

Umubare nyawo w’abantu bari bari muri ubwo bwato ngo ntabwo uzwi neza, ariko ngo bari abantu basaga mirongo itatu 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka