Yihinduye umurwayi wo mu mutwe ngo adakubitirwa muri Uganda

Umusore witwa Nzabonimpa Joseph w’imyaka 25 wari umaze amezi atanu afungiye muri Uganda, avuga ko yagombye kwihindura umurwayi wo mu mutwe, kugira ngo adakubitirwa aho yari afungiye.

Nzabonimpa Joseph w'imyaka 25 y'amavuko avuga ko yihinduye umurwayi wo mu mutwe kugira ngo adakubitwa
Nzabonimpa Joseph w’imyaka 25 y’amavuko avuga ko yihinduye umurwayi wo mu mutwe kugira ngo adakubitwa

Nzabonima yagiye muri Uganda tariki ya 6 Mutarama 2019, agiye gushakisha imibereho. Nyuma yo kubona igishoro yari asigaye ahakorera ubucuruzi bw’amasambusa.

Avuga ko tariki ya 3 Werurwe 2019 ari bwo yafashwe n’inzego z’umutekano mu gace ka Kisoro aho yakoreraga, ashinjwa kuba muri Uganda nta byangombwa, nyamara kandi urupapuro rwamwemereraga kuhaba rwari rugifite agaciro.

Nyuma yo kumufata, ibyangombwa bye barabiciye, ajyanwa gufungirwa kuri polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kisoro, aho yamaze amezi atanu muri gereza.

Nzabonimpa akigera muri gereza avuga ko yasanze Abanyarwanda bahafungiye bakubitwa nk’aho atari abantu, ahitamo kwigira umurwayi wo mu mutwe ngo arebe ko yacika izo nkoni.

Agira ati “Ibyabaye ku Banyarwanda bagenzi banjye, abo nasanzemo, abansanzemo, ni agahinda gusa. Narabirebye ndavuga nti hano utakwigira umusazi yajya akubitwa buri munsi, mpera ko nigira umusazi, bose bakabona ko nasaze, n’umuyobozi yaza akavuga ngo uriya ni umusazi ntimukamukubite! Baradukubitaga, bakadukubitira ubusa”.

Nzabonimpa kandi avuga ko yagejejwe mu rukiko akaburana ndetse akanatsinda, ariko agasabwa gutanga ruswa y’amashilingi ya Uganda ibihumbi 100 ngo abone kurekurwa (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 25 by’Amafaranga y’u Rwanda), yanayatanga ntahite arekurwa.

Nzabonimpa yarekuwe ku wa 23 z’uku kwezi kwa Nyakanga 2019, nyuma aza koherezwa mu Rwanda.

Kimwe na Nzabonimpa, undi musore witwa Irakiza Fiston w’imyaka 20 na we yari amaze amezi umunani afungiye muri Uganda mu Karere ka Kasese.

Irakiza Fiston w'imyaka 20 na we yari amaze amezi umunani afungiye muri Uganda
Irakiza Fiston w’imyaka 20 na we yari amaze amezi umunani afungiye muri Uganda

Ni umusore ugaragaraho intege nkeya, ndetse uvuga ko yaje arwaye kubera umunaniro w’imirimo y’agahato yakoreshejwe mu gihe yari amaze afunze.

Na we avuga ko yafashwe azira kuba muri Uganda nta byangombwa afite.

Aho uyu Irakiza yari afungiye, Abanyarwanda bahafungiye ngo bakoreshwa ubuhinzi bw’ibigori ku gahato, aho bazindukira mu murima bakageza nimugoroba bagihinga.

Irakiza avuga ko uwanze guhinga cyangwa utabishoboye ari we ukubitwa, cyangwa se agatanga amafaranga kugira ngo arekurwe.

Ati “Ni uguhinga uri gukubitwa ngo ugire vuba, n’abasaza, n’abadafite ingufu bose barahinga. Iyo ubona utabishoboye ubwo ni ugutumaho iwanyu bagatanga amafaranga ukabona gutaha. Batubyutsa saa kumi n’imwe tukanywa igikoma, tukajya mu murima kugeza saa kumi n’imwe tugataha”.

Aba basore bagira inama Abanyarwanda batekereza kujya muri Uganda kuhashakira imibereho ko babihagarika, kuko umutekano wabo ari ntawo.

Kuri Nzabonimpa wakoraga ubucuruzi bw’amasambusa, avuga ko yari amaze kugira igishoro kigaragara none cyose akaba yaragisize muri Uganda, agasaba ko yafashwa kubona ikindi gishoro agakorera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka