Uwumva ahaze ubuzima ajye muri Uganda - Apôtre Muhirwa wafungiweyo

Uyu muvugabutumwa wita Muhigirwa Paul wari umaze imyaka 10 mu gihugu cya Uganda hamwe n’uwitwa Mibungo Emmanuel wagiyeyo muri 2014, ni abandi Banyarwanda batashye iwabo nyuma yo kugirwa intere.

Paul Muhigirwa wari uzwi muri Uganda nka Apôtre Muhirwa araburira abashaka kujyayo ko inzira zitakiri nyabagendwa
Paul Muhigirwa wari uzwi muri Uganda nka Apôtre Muhirwa araburira abashaka kujyayo ko inzira zitakiri nyabagendwa

Baraburira umuntu wese wifuza kujya muri Uganda ko icyo gihugu kitakigendwa, ndetse ko Umunyarwanda ufatiweyo wese iyo atishwe ngo afungirwa mu mwijima w’icuraburindi cyangwa mu muyaga n’imbeho.

Ngo habaho no kumenwaho amazi akonje buri kanya kugira ngo umuntu ufungiwe muri ubwo buvumo adasinzira. Avuga ko barazwa hasi ku isima yuzuye amazi, ubundi bakicishwa inzara n’umwanda.

Muhigirwa Paul wageze muri Uganda akitwa Apôtre Paul Muhirwa, avuga ko yari umushumba mu Itorero ’Community Church’ mu Karere ka Kanungu, n’ubwo ngo yarivuyemo mu mwaka ushize.

Avuga ko yafashwe yitwa maneko w’u Rwanda ku itariki 11/4/2019 ajyanwa gufungirwa muri gereza z’Igisirikare cya Uganda(CMI), aho ngo yakomeje yimurirwa ahantu hatandukanye kandi we n’abandi bari kumwe ngo bajyanwaga bapfutswe mu maso.

Ati "Umusirikare wamfashe yaje ansanga ku muturanyi wanjye dusangira icyayi. Yarambajije ati ‘Kagame yagutumye iki?’ Kuko nari ntunguwe, ntacyo namushubije, yahise anjyana".

"Ubu undebye wasanga mfite inda (udusimba duterwa n’umwanda), hari n’abandi benshi twagiye duhurira muri izo gereza. Niboneyeyo Abanyarwanda bagera nko muri 50, uwumva ahaze ubuzima bwe ni we wajya muri Uganda".

Muhirwa Paul akeka ko umuntu wamuvuganiye kugira ngo afungurwe, ngo yaba ari umuntu yabwirije "ubutumwa bwiza".

Imodoka za gisirikare za Uganda zaraye zimugejeje ku mupaka wa Kagitumba we na Mibungo Emmanuel w’imyaka 32, bakaba bakiriwe mu Rwanda n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Mibungo Emmanuel na we yateshejwe umuryango we n'imitungo
Mibungo Emmanuel na we yateshejwe umuryango we n’imitungo

Mibungo wagiye muri Uganda muri 2014 agamije gusura mwene wabo wari usanzwe atuyeyo, avuga ko ubuzima bwari bumaze kumuhira ku buryo ngo yari yarabaye umworozi w’inka, afite n’ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati" Nsizeyo umugore n’abana babibiri, sinzi ko nzongera kubabona, sinshobora kumenya n’uwasigaranye imitungo yanjye".

"Abadufata baravuga ngo amafaranga dufite ni ayo Kagame aduha, twamara kurengwa tugatangira kuneka".

Mibungo uvuga ko yafungiwe muri Uganda kuva tariki 14 Mata 2019, yibutse bagenzi be asize muri gereza barimo uwitwa Karangwa wari umuyobozi w’ishuri.

Ati "Hari n’undi witwa Edmond w’umugogwe, Damascene w’umunya Cyangugu ukora akazi k’uburobyi, undi ntibuka ariko ni mwarimu w’aba ADEPR ndetse n’umupasteri muri iryo torero akaba ari umusaza w’imyaka nka 46".

Abanyarwanda barimo koherezwa mu Rwanda baravuga ko bahemukirwa na bene wabo bo mu mutwe wiyita RNC wa Kayumba Nyamwasa, uvugwaho gukorana n’Urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda(CMI).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu nawe ni Apotre?Ndabona mu Rwanda hari ba Apotres batabarika,barimo n’abagore,urugero ni Apotre Mignonne.
Gusa dukurikije Bible,nta kintu na kimwe kerekana ko aba bantu ari ba Apotre.Ba Apotres dusoma muli Bible,wababwirwaga nuko bagenda bazura abantu,bakiza abaremaye,etc...Urugero,Apotre Philippe ageze mu mujyi wa Samaria,yakijije abamugaye benshi,umujyi wose urishima.Ikindi kandi,ntabwo ba Apotres basabaga Icyacumi.Ndetse iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Naho ba Apotres b’iki gihe,ni ba Gafaranga.Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kwemera abiyita abakozi b’Imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka