Uwari umuyobozi wa RUD-Urunana iherutse gutera i Musanze yishwe

Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, General Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Jean Michel Africa, akaba yari umuyobozi mukuru w’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.

Gen. Musabyimana aka Jean Michel Africa
Gen. Musabyimana aka Jean Michel Africa

Uyu Musabyimana yahoze ari umurwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR/FOCA mbere yuko ayivamo akajya muri RUD-Urunana.

Amakuru aravuga ko yishwe n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, mu gitero gikomeye zagabye mu gace ka Binza hafi y’umupaka w’iki gihugu na Uganda.

Amakuru avuga ko Musabyimana yari asanzwe ajya muri Uganda, kandi ko yari afite imikoranire ya hafi n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Uganda.

Ingabo za FARDC zagabye iki gitero, bivugwa ko zabonye amakuru y’ibanga y’imikoranire ye n’inzego zo hejuru zishinzwe umutekano muri Uganda.

Amakuru kandi avuga ko RUD-Urunana yashinzwe n’inzego z’iperereza za Uganda, zifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho ibikorwa byayo byagenzurwaga na Philemon Mateke, akaba ari umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe akarere.

Amakuru ingabo za FARDC zasanganye Gen. Musabyimana yagaragazaga ko yakundaga kuvugana na Mateke.

Umutwe wa RUD-Urunana wagabye igitero mu karere ka Musanze mu Kinigi, mu kwezi gushize k’Ukwakira, wica abaturage 14 b’abasivile abandi 18 barakomereka.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahize abo bagizi ba nabi, zicamo 19 abandi batanu bafatwa bakiri bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turishimye nk abanyarwanda kuva iyo nyangarwanda bayishe congx ku ngabo za congo

Ngolo kante yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Yapfuye yijuse,ibondo ni bondo ndakurahiye

J J yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Turashimira ingabo za kongo zikomereze aho erega ntawashaka kugirira nabi uRwanda ngo bimugwe amahoro

Ntawuziryayo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka