Uwafungiwe muri Uganda akeka ko amafaranga bamwibye ari yo yatumye bamurekura

Gakwerere Moses utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Taba, Umudugudu wa Taba, yagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019 nyuma yo gufatirwa muri Uganda akahafungirwa mu gihe cy’amezi atatu azira akarengane nk’uko abisobanura.

Gakwerere yarekuwe amaze amezi atatu afungiye muri Uganda
Gakwerere yarekuwe amaze amezi atatu afungiye muri Uganda

Gakwerere avuga ko yagiye muri Uganda tariki 07 Mutarama 2019 agiye mu kazi yari asanzwe akorayo k’ubworozi. Tariki 13 Werurwe 2019 ubwo yari mu nzira agaruka mu Rwanda avuye mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Gulu, yuriye imodoka araza, bageze ahitwa Ruhwero, imodoka ibapfiraho, bayivamo kugira ngo ibanze ikorwe bajya gushaka icyo kunywa.

Aho muri resitora yasanzemo abantu, bumva avuga ikinyarwanda kuri telefoni ubwo umugore we yari amuhamagaye. Arangije kuvugira kuri telefoni ngo baramwegereye baramusuhuza bamubaza aho ava n’aho ajya, ababwira ko avuye ku kazi, akaba atashye iwe mu rugo mu Rwanda.

Ngo baramubwiye ngo ubwo imodoka yari arimo yapfuye, aze bamugeze i Kampala aho ategera imodoka zijya mu Rwanda. Gakwerere yarabyemeye ajya mu modoka yabo ariko abona yisanze mu kigo cya gisirikare ahitwa Kireka muri Kampala, batangira kumubaza igihe yatorokeye igisirikare.

Ati “Mu by’ukuri, nitwa jye sindakora igisirikare. Igisirikare si ukwiba ngo ngikoze byaba ari ishyano ariko sinigeze ngikora kuko wenda ayo mahirwe ntayabonye.”

Gakwerere yabasobanuriye ko atigeze ajya mu gisirikare ariko banga kubyumva, bamukuramo inkweto bamwaka n’igikapu yari afite, abisiga aho, barangije bamwuriza imodoka bamujyana ahitwa Makindye asangayo abandi Banyarwanda bagera kuri 40 bafungiweyo. Bamwe ngo bari intere kubera gukubitwa abandi bakaba bafite ibikomere ntibinaborohere kubona ubuvuzi.

Gakwerere avuga ko hashize amezi atatu afungiweyo akaba ari we wa mbere bafunguye muri abo bandi bose bahafungiwe.

Icyo gihe ahafungiye ngo hari abantu bavugaga ikinyarwanda bakamwegera bakamushishikarizaga kujya ku ruhande rwabo niba ashaka kuba muzima. Icyakora ngo yayoberwaga abo ari bo kuko yabonaga afungiye ahasanzwe hakorera inzego z’umutekano za Uganda, mu gihe abandi bo basaga n’Abanyarwanda, kuko harimo uwamubwiye ko ari uwo mu Mutara, undi amubwira ko ari uwo hakurya yo mu Mutara i Ntungamo.

Ngo yabazaga n’icyo azira ntibamubwire, dore ko yambutse muri Uganda afite ibyangombwa anyuze no mu nzira zemewe.

Hagati aho abamufashe tariki 13 Werurwe bavugaga ko ari Abanyarwanda ntiyongeye kubabona.

Avuga ko Abanyarwanda ari bo bafata abandi Banyarwanda bakabashyikiriza inzego z’umutekano za Uganda ngo zibafunge.

Gakwerere yarafunguwe ariko yibwa amafaranga ye

Tariki 18 Kamena 2019, umunyankole umwe w’umu-Captain mu ngabo za Uganda ngo yaramuhamagaye hanze amubaza niba uwamurekura yataha, Gakwerere yikiriza atazuyaje ko yahita ataha kuko n’ubundi bamufashe ari mu nzira ataha.

Bukeye bwaho ku wa gatatu tariki 19 Kamena, uwo musirikare yaragarutse, asaba ko bamusohora, baramurekura arataha.

Ngo bamusubije n’igikapu yari afite ariko asanga baramutwariye amafaranga.

Ati “Biteye isoni kubona bajya mu gikapu cy’umuhashyi nkanjye bagakuramo utwari turimo.”

Gakwerere avuga ko yari afitemo ibihumbi 712 by’Amashilingi ya Uganda, ni nk’ibihumbi 176 by’Amafaranga y’u Rwanda, batwara ibyo bihumbi 700 basigamo ibihumbi 12, ni ukuvuga ko bamusigoye abarirwa mu bihumbi bibiri na magana icyenda (2,900) by’amafaranga y’u Rwanda.

Indangamuntu ye na yo yarayibonye ariko akandiko k’inzira babahera ku mupaka asanga nta karimo mu byo bamusubije.

Abamurekuye ngo baramutwaye bamugeza i Kampala ahakorera imodoka za Trinity ziza mu Rwanda, agezeyo atekerereza abakozi b’izo modoka ibyamubayeho, bamugira inama yo kujya kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, barahamwereka ajyayo, Ambasade imufasha kugaruka mu Rwanda.

Mu iyicarubozo avuga ko yakorewe harimo kuba yaramaze iminsi itatu atarya, atanywa amazi, atanakaraba. Afite ku mubiri ibimenyetso bigaragara ko yarwaye indwara ziterwa n’umwanda, akavuga ko yazirwariye aho yari afungiwe. Ngo babimukoreraga bashaka ko azemera ku ngufu ko yahoze mu gisirikare, kandi we ngo ntacyo yigeze ajyamo.

Gakwerere atekereza ko hari umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukorana n’inzego z’umutekano za Uganda kuko bafata Abanyarwanda biganjemo abasore n’abagabo bakiri bato bakabasaba kujya ku ruhande rwabo.

Umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa wa RNC umaze igihe uvugwaho gukorana n’inzego z’umutekano za Uganda mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gakwerere atekereza ko ayo mafaranga basanze mu byangombwa bye bakayatwara ashobora kuba ari yo yatumye bamurekura. Ashimira Ambasade y’u Rwanda yamufashije kugaruka, akagira inama abandi Banyarwanda bari mu Rwanda kumvira inama Leta y’u Rwanda ibagira yo kwirinda kujya muri Uganda mu gihe hakiri ibibazo byo guhohotera Abanyarwanda bajyayo, ndetse ntibanashyikirizwe ubutabera, ahubwo bagakorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo, ari nako bakoreshwa imirimo y’agahato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka