USA: Abaturage bakomeje kwigaragambya basaba ko ubuzima bw’Abirabura buhabwa agaciro
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, nibwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’Umwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota mu mujyi wa Minneapolis.

Uyu mwirabura witwa George Floyd w’imyaka 46 yumvikanaga ataka, abwira umupolisi ko yumva adashobora guhumeka. Floyd yatakaga agira ati: "please, I can’t breathe" , "don’t kill me" bivuga ngo “mbabarira, sinshobora guhumeka, winyica!”.
Uyu mugabo yajyanywe kwa muganga, ariko ntibabasha kugarura ubuzima bwe. Abaganga batangaje ko yapfuye azira kubura umwuka.
Polisi yo muri Minnesota yatangaje ko yari ifite amakuru ko George Floyd akoresha impapuro mpimbano, ivuga ko Floyd yagerageje kurwanya inzego z’umutekano na zo zimushyira hasi, ariko ko yaje gupfa kubera ibikomere yatewe.”
Ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Umushinjacyaha washinzwe gukurikirana Derek Chauvin, umupolisi watsikamiye George Floyd, yatangaje ko yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye, n’aho abandi bapolisi bari kumwe birukanwa burundu mu kazi.
Kuva ubwo, imyigaragambyo yakajije umurego mu mijyi myinshi ya Amerika, aho basaba ubutabera, ndetse n’umutekano ku birabura batuye muri Amerika.
Abigaragambya benshi barakoresha ijambo “BlackLivesMaters” bivuga ngo “Ubuzima bw’umwirabura bufite agaciro”, ijambo ryanakoreshejwe na miliyoni z’abatuye isi ku mbuga nkoranyambaga barwanya ubu bwicanyi.
Abigaragambya ni benshi imbere y’ibiro bya Perezida Trump, mu mijyi ka New York, aho abigaragambya babarirwa mu bihumbi, Dallas, Denver, Houston (ari na wo mujyi George Floyd avukamo), Las Vegas, Des Moines, Memphis et Portland. Mu Mujyi wa Atlanta, abigaragambya batwitse imodoka z’Abapolisi.
Ubu bwicanyi kandi bubaye nyuma y’aho mu mujyi wa Louisville, abahatuye basabaga ubutabera kuri Breonna Taylor, umugore w’umwirabura wishwe n’abapolisi bamusanze mu nzu ye, mu kwezi kwa Werurwe 2020.
Abaturage muri Amerika basaba inzego z’umutekano kujya zifata abirabura kimwe n’Abazungu, kuko kenshi ngo iyo bafashwe barahohoterwa, kandi akenshi ngo bahimbirwa ibyaha.
Inkuru zijyanye na: George Floyd
- USA: Joe Biden yishimiye ko umupolisi wishe George Floyd yahamwe n’icyaha
- Urukiko rwahamije Derek Chauvin icyaha cyo kwica umwirabura Georges Floyd
- USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate
- Umupolisi ukekwaho kwica wa George Floyd yatahuweho no kunyereza imisoro
- Rayshard Brooks, undi mwirabura wishwe n’umupolisi nyuma ya George Floyd
- Premier League: Ijambo ‘Black Lives Matter’ rizasimbura amazina y’abakinnyi ku myenda
- Umukobwa wa George Floyd w’imyaka 6 yemerewe kuziga kaminuza ku buntu
- Mu gushyingura George Floyd, Trump yanenzwe uko yitwaye muri iki kibazo
- Umupolisi wishe George Floyd agomba gutanga miliyoni y’amadolari kugira ngo aburane adafunze
- Amafoto: Imyigaragambyo yo kwamagana iyicarubozo n’ihohoterwa bikorerwa abirabura ku isi irakomeje
- Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd
- Michael Jordan yatanze Miliyoni 100 z’Amadolari mu kurwanya ivanguraruhu
- Umuhanda werekeza ku biro bya Trump wiswe ‘Black Lives Matter’
- Kanye West agiye kwishyurira kaminuza umukobwa wa George Floyd wishwe
- Minneapolis: Bacecetse iminota 8 n’amasegonda 46, igihe Chauvin yamaze atsikamiye George Floyd
- Abigaragambya muri Amerika bahawe ubutabera basabye kuri George Floyd
- USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya
- Papa Francis yamaganye iyicwa rya George Floyd
- Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)
- Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|