Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwahagaritse ifungwa ry’inkambi za Dadaab na Kakuma

Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo ifungwa ry’inkambi ebyiri, Dadaab na Kakuma zicumbikiye impunzi zisaga ibihumbi magana ane ( 400.000) nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Ku itariki 24 Werurwe 2021, Minisitiri wa Kenya ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Fred Matiang’i, yatangaje gahunda Guverinoma ya Kenya ifite yo gufunga izo nkambi za Dadaab na Kakuma, icyo gihe iha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ibyumweru bibiri, byo kuba ryamaze kugaragaza gahunda y’uko rizimura izo mpunzi. Icyo gihe ntarengwa Minisiteri yari yakise “Ultimatum” kandi yongeraho ko nta wundi mwanya w’ibiganiro uhari.

Ku wa Kane tariki ya 8 Mata 2021, Urukiko rwahagaritse by’agateganyo ifungwa ry’izo nkambi mu gihe cy’iminsi 30, nk’uko bigaragara kuri kopi y’urukiko yeretswe itangazamakuru. Byaturutse ku busabe bwakozwe n’Umunyapolitiki wagaragazaga ko ifungwa ry’izo nkambi ryateza ibibazo.

Muri uko kwezi kwa Werurwe 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryasabye Guverinoma gukomeza kurinda abakeneye kurindwa mu gihe ibiganiro bigikomeje.

Mu itangazo ryasohowe na UNHCR icyo gihe rigira riti “Icyemezo cyo gufunga inkambi, gishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mpunzi ziri muri Kenya, cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19”.

Inkambi z’impunzi za Dadaab na Kakuma ziherereye mu Majyaruguru ya Kenya, zombi zikaba zicumbikiye impunzi zisaga 410.000. Abenshi muri izo mpunzi baturutse muri Somalia, abandi muri Sudani y’Epfo ndetse no muri Ethiopia.

Bwa mbere mu 2016, nibwo Abayobozi ba Kenya batangaje ko bashaka gufunga inkambi ya Dadaab bavuga ko iteza ibibazo by’umutekano muke kuko niyo yegereye cyane umupaka wa Somalia, ugereranyije n’iya Kakuma.

Icyo gihe, umugambi wo gufunga iyo nkambi iyo nkambi wahagaritswe n’urukiko rukuru rwa Kenya, ruvuga ko unyuranyije n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Umwe mu mpunzi zaturutse muri Ethiopia witwa David Omot wabaye muri izo nkambi zombi yaba iya Dadaab na Kakuma guhera mu 2005. Yagize ati, “ Biteye ubwoba kuko ntituzi ikizakurikiraho, turibaza nituva aha tuzajya he? Kuko no mu gihugu twaturutsemo haracyariyo ibibazo by’umutekano muke, haracyari ibibazo abantu barimo guhura nabyo cyane cyane ab’urubyiruko.”

Uwitwa Austin Baboya, ukomoka muri Sudani y’epfo, ufite imyaka 26, ni impunzi iba mu nkambi ya Kakuma, yavuze ko we nta handi azi nk’iwabo uretse aho mu nkambi.

Yagize ati, “ Sinzi niba Guverinoma ya Kenya yaricaye igatekereza k ubuzima bw’abantu baba muri izi nkambi, cyangwa se niba barabyutse gusa bagahita bafata iyo myanzuro. Ndasaba UNHCR n’indi miryango mpuzamahanga y’abagiraneza ko bafasha mu gushaka umuti w’iki kibazo”.

“ Mbere y’uko izi nkambi zibaho, hari abantu benshi batakaje ubuzima bwabo, bahunga ibihugu bakomokamo … Nyuma babona Kenya nk’aho bakwita iwabo, kandi ndatekereza ko batifuza gusubira mu bihugu bahunze baturukamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka