Undi mwirabura witwa Daunte Wright yarashwe na Polisi biteza imvururu muri Amerika

Polisi y’ahitwa Minnesota muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yarashe umusore w’umwirabura witwa Daunte Wright arapfa, ariko Polisi ivuga ko uwo musore yarashwe ku bw’impanuka.

Iraswa ry'undi mwirabura ryateje ubushyamirane hagati ya Polisi n'abaturage
Iraswa ry’undi mwirabura ryateje ubushyamirane hagati ya Polisi n’abaturage

Uhagarariye Polisi muri ako gace yavuze ko umupolisi warashe uwo musore agapfa ngo yagize ikibazo cyo kwibeshya kuko ngo yashakaga kurashisha ikindi gikoresho gikoreshwa n’amashanyarazi cyitwa ‘Taser’, gituma umuntu atanyeganyega mu gihe runaka, ariko nyuma bigashira, aribeshya akoresha imbunda isohora isasu ryica.

Uko kuraswa kwa Daunte Wright, bikamuviramo urupfu, aho byabereye si kure y’aho uwitwa Derek Chauvin,wahoze ari Umupolisi aburanishirizwa, akurikiranyweho kwica undi mwirabura witwa George Floyd.

Umuyobozi wa Polisi ya Brooklyn Center muri Minnesota witwa Tim Gannon yagaragarije abanyamakuru amashusho yafashwe n’igikoresho gifata amashusho (camera) bambara ku mubiri agaragaza uko byagenze. Muri ayo mashusho hagaragaramo Daunte Wright ahanganye n’Umupolisi. Nyuma Wright asubira mu modoka, nyuma ijwi ry’uwo mupolisi bari bahanganye ryumvikana avuga ngo “Taser, Taser.”

Bashinja Polisi ya Amerika kwibasira abirabura
Bashinja Polisi ya Amerika kwibasira abirabura

Nyuma imodoka yahise ihaguruka n’umuvuduko mwinshi, ariko muri iyo videwo igaragaza amashusho y’ibyabaye, humvikanamo ijwi ry’Umupolisi w’umugore cyangwa w’umukobwa avuga ngo ‘Ndamurashe’ (Holy sh*t! I just shot him).

Agira icyo avuga kuri ayo mashusho, Gannon yagize ati “Ku bwanjye nkurikije uko amashusho abigaragaza, ndetse n’uko abo bapolisi bitwaye nyuma y’icyo gikorwa, habayeho impanuka mu kurasa, ibyo bijyana ku rupfu rwa Wright.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, avuga ku rupfu rw’uwo musore w’umwirabura yavuze ko ataravugana n’umuryango wa Wright, ariko ko yifatanyije nabo abinyujije mu masengesho, kuko yumva neza, uburakari bwabo, umubabaro ndetse n’ihungabana riri mu birabura bo muri icyo gihugu nyuma ibikorwa by’ubwicanyi bukozwe n’Abapolisi bikomeza byisubiramo kenshi kandi bikibasira abirabura.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Joe Biden yavuze ko Arimo gutekereza kuri Wright n’umuryango we, n’umubabaro, uburakari n’ihungabana, Abirabura b’Abanya-Amerika bahura na byo buri munsi.”

Perezida Biden yagize ati “Mu gihe dutegereje ko habaho iperereza ryuzuye, tuzi icyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze kujya imbere, tukongera kubaka icyizere kandi ukoze icyaha akabiryozwa kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Barasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo uwarashe Daunte Wright akabiryozwa
Barasaba ko ubutabera bukora akazi kabwo uwarashe Daunte Wright akabiryozwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka