Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019 umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo aho bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo akomatanyije yahabwaga abapolisi 420 bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ni umuhango wari uyobowe na visi Perizida wa mbere w’iki gihugu Gen.Taban Deng. Mu ijambo rye Gen. Taban Deng yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Sudani y ’Epfo,by’umwihariko ku mahugurwa igipolisi cy ’u Rwanda cyahaye icya Sudani y’Epfo.
Mu ijambo rya IGP Dan Munyuza ,umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushimangira ubushuti n’ibutwererane hagati y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Sudani y’Epfo cyane cyane hibandwa ku kubaka ubushobozi bw’izi nzego zombi z’umutekano.
Muri uru ruzinduko kandi IGP Munyuza yanakiriwe na minisitiri w’umutekano muri Sudani y’Epfo ndetse n’umuyobozi mukuru wa Polisi yo muri iki gihugu General Majak Acek.

Mu izina rya guverinoma ya Sudani y’Epfo Gen Majak yavuze ko yishimira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ubufasha bw ’amahuhurwa yo kongerera ubushobozi igipolisi cya Sudani y’Epfo butangwa n’igipolisi cy ’u Rwanda.
Yagize ati:"Turishimira imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byacu. Ariko cyane cyane hagati y’izi nzego zacu za Polisi aho Polisi y’u Rwanda yongerera ubumenyi iyacu"
Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye ubufanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ndetse yizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza cyane mu bijyanye n’amahugurwa no kongera ubumenyi mu gukumira no guhangana n’ibyaha.
U Rwanda rufite abapolisi basaga igihumbi bamaze igihe bagarura amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
T wishimiye amakuru meza mwatugejejeho ni mukomereze aho muri abambere murakoze