Umuyobozi muri Loni yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Santarafurika

Komiseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York, Ata Yenigun, ku cyumweru tariki 10 Ugushyingo, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA).

Uru ruzinduko rwari mu rwego rwo kureba ko aba bapolisi bakora akazi kabo neza nkuko bagatumwe. Komiseri (Rtd) Yenigun yari aherekejwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) muri iki gihugu, Brig. Gen. Ossama El Moghazy, ndetse n’umuyobozi ushinzwe agashami k’imicungire ya polisi muri LONI, Senior Superintendent of Police (SSP) Jessica Van Der Werf.

Aba bayobozi bakaba barakiriwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika, Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata, wabanje kubatembereza inkambi y’aho abapolisi baba, ibikorwa remezo bihari n’ibikoresho bafite ndetse n’uburyo babicunga.

Yanababwiye kandi ku byerekeranye n’akazi k’abapolisi, uburyo bitabira akazi, imibereho myiza n’ibikorwa bitandukanye bakora kuva bahagera.

SSP Alex Fata yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’abaturage ba Santarafurika uburyo batahwemye kubafasha no kubaba hafi, ndetse n’imikoranire myiza babagaragarije bakorohereza itsinda ry’abapolisi ayoboye gutuma bagera ku nshingano zabo.

SSP Fata yagize ati “Turizera ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe n’ubwitange tukagira umutekano n’amahoro birambye mu baturage ba Santarafurika. Kandi turabasezeranya ko tuzakomeza imbaraga n’umurava byose tukabikora ku neza y’abaturage b’iki gihugu cya Repubulika ya Santarafurika”.

Iri tsinda rya kane ry’abapolisi b’u Rwanda ryagiye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, rikaba riba mu mujyi mukuru w’iki gihugu Bangui, rifite inshingano zo kurinda abayobozi b’iki gihugu ndetse n’abandi bakozi b’umuryango w’abibumbye.

Muri aba bapolisi kandi harimo umutwe wihariye ushinzwe kurinda Minisitiri w’intebe wa Santarafurika, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’inteko ishinga amategeko, intumwa zihariye z’umuryango w’abibumbye, guherekeza abanyamahanga b’abanyacyubahiro basura iki gihugu, kurinda abasivili ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Komiseri (Rtd) Yenigun yashimiye u Rwanda uburyo rwuzuza rukanubahiriza inshingano z’umuryango w’abibumbye aho babungabunga amahoro hirya no hino ku isi, anashimira by’umwihariko iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda abifuriza gukomeza kugira imbaraga.

Yagize ati “Uyu munsi w’uru ruzinduko uranejeje mu buryo budasanzwe, Polisi y’u Rwanda imaze kugera ku rwego rushimishije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye nkuko bigaragara. Turashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yo idahwema kohereza abapolisi bayo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.”

Yongeyeho ati “Ibyiza mukora ni ntagereranwa, umuhate n’umurava n’uburyo mubitegura turabibona iyo tubasuye nk’uku, nta gushidikanya, ibi biratwereka ko musohoza ubutumwa bwa Loni uko bikwiye, kandi irabizirikana.”

U Rwanda rufite amatsinda atatu mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140.

Amatsinda abiri ashinzwe kurwanya imyigaragambyo, gucungira umutekano abaturage, uburinzi, guherekeza abayobizi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. Hakaba n’abapolisi 29 bakora nk’abajyanama ba Loni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka