Umutwe wa RED-Tabara wanyomoje ibyo Muyaya agereka ku Rwanda

Umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi, ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wanyomoje ibyavuzwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, uvuga ko uyu mutwe washinzwe ndetse ushyigikiwe n’u Rwanda.

Uyu mutwe uvuga ko ubwo Patrick Muyaya yari muri Kaminuza ya Saint Paul d’Ottawa muri Canada, ku wa 25 Gashyantare 2026, yavuze ko RED-Tabara ishyigikiwe n’u Rwanda kandi ari ibinyoma.

Muyaya yagize ati “Kubera ko muvuze amateka, birashoboka ko ari ngombwa kwibutsa buri wese ko Abanyamulenge, abatuye mu misozi miremire (Hauts Plateaux), batigeze na rimwe, nk’umuryango mugari, baba abafatanyabikorwa b’u Rwanda. Ahubwo kuva mu 1996, ndetse na mbere gato yaho, Abanyarwanda ni bo bazanye umutwe wa RED Tabara mu misozi miremire yo mu Burasirazuba bwa Congo, umutwe w’inyeshyamba ushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.”

Itangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe 2026, ryo rikagira riti “Nyamara mu 1996, umutwe wa RED Tabara (Résistance pour un État de Droit) ntiwari wabaho, washinzwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2011. Uku kutamenya cyangwa uru rujijo rushobora kuba rwashyizweho nkana n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, bikaba ari ugusubiramo inkuru z’ibinyoma zakwirakwijwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD (ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi), bugamije kumvikanisha ko RED Tabara ishyigikiwe n’u Rwanda”.

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko ibi ntaho bihuriye n’ukuri, muri iryo tangazo uti “Ariko abakwirakwiza iyi nkuru bazi neza ko bakora icyaha gikomeye ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no ku batuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Kugira nibura amakuru y’ukuri ku cyo RED Tabara ari cyo, byafasha kwirinda amakosa mu gusesengura ikibazo cya Congo, amakosa atuma ikibazo kirushaho gukomera aho gukemuka”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko umuntu uri ku rwego nk’urwa Muyaya mu buyobozi bwa RDC, uvuga ko arimo gutanga isomo ry’amateka ku baturage be ku byerekeye amakimbirane ari mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hari impamvu yo kwibaza ndetse biteye impungenge, ku buryo ubutegetsi bwa Kinshasa busobanukiwe n’imiterere nyayo y’ayo makimbirane.

RED Tabara ivuga ko ubutegetsi ishaka guhirika ari ubwa CNDD FDD, bwagiyeho mu 2005. Ngo ni ubutegetsi bw’igitugu bwambuye abaturage uburenganzira bari barahawe n’Amasezerano ya Arusha yo mu 2000, yasinywe ku bufasha bw’Umuryango mpuzamahanga, yerekeye uburenganzira bwo kugira u Burundi bugendera kuri Demokarasi, bugira amatora yisanzuye, anyuze mu mucyo kandi yizewe.

Itangazo rya RED Tabara:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka