Umunyarwandakazi ari mu baguye mu mpanuka y’indege muri Tanzania

Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ’Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza Hanifah.

Iyi ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria ubwo yari ivuye i Dar-es Salaam bikaza kuyigora kugwa ku kibuga cya Bukoba mu Burengerazuba bw’Amajyariguru ya Tanzaniya, bitewe n’umuyaga mwinshi wari uhari.

Mu bantu 43 iyo ndege yari itwaye, abagera kuri 19 bakahasiga ubuzima, barimo Hamza Hanifah w’imyaka 29.

Inshuti ze zikomeje kugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko zashenguwe n’urupfu rwe.

Hanifah wari urangije kwiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Ankara muri Turukiya, nyina ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umunyatanzaniya.

Umunyamakuru witwa Diana Iriza avuga ko yari yaramenyanye na Hanifah bakiri bato biga mu mashuri abanza nk’uko yabyanditse kuri Twitter.

Diana Iriza ati "Mwiza wanjye Hanifah...twahuriye mu mashuri abanza kandi twakomeje kugirana inama zubaka kuva icyo gihe."

Abaguye muri iyo mpanuka y’indege bahise bashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022 mu gihugu cya Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

UMURYANGO WENIWIHANGANE CYANE IMANA IMWAKIREMUBAYO MURAKO

SINGIRUWONTA PENINA yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

REST IN PEACE abahasize ubuzima harimo numunyarwandakazi mbifurije iruhuko ridashira

NI IZZYKAD KWIZERA F-X yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yanyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira

Ndagijimana jean damaseni yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ooooohh RIP gusa hakwiye kunozwa ikorana buhanga mundege nka air resistance pe murakoze

Dusingize Francis Regis yanditse ku itariki ya: 8-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka