Umunyarwanda uherutse gukubitirwa muri Uganda yapfuye

Uzabumwana Dieudonné w’imyaka 30 ukomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yapfuye, nyuma y’uko ingabo za Uganda zimugejeje ku mupaka wa Cyanika afite inguma yatewe n’inkoni yakubitiwe muri icyo gihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo yari asanzwe aba mu gihugu cya Uganda, mu gace ka Cyankwanzi kuva ku tariki 13 Ukwakira 2016.

Uzabumwana yagejejwe ku mupaka wa Cyanika n’ingabo za Uganda ku itariki 20 Mutarama 2020, nyuma yo gushyikirizwa ikigo nderabuzima cya Cyanika bagasanga arembye cyane yahise yoherezwa ku bitaro bya Ruhengeri, ari na ho yaguye ku mugoroba wo kuwa 26 Mutarama 2020.

Guverineri Gatabazi yavuze ko yari yagiye muri icyo gihugu aciye ku mupaka wa Cyanika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ngo ubwo yari yafashe umwanzuro wo kugaruka mu gihugu cye cy’u Rwanda, ari muri busi ya Jaguar yamugejeje ahitwa Kisoro afata moto, imugejeje ahitwa mu Ngagi yahuye n’Abagande batatu baramuhagarika bamujyana mu ishyamba baramukubita bamwambura n’amafaranga yose yari afite.

Guverineri Gatabazi avuga ko amakuru yamenye, ari uko uwo mugabo yakubiswe mu buryo bw’agashinyaguro, aho yakubitishijwe ibuye ari na ryo ryamukomerekeje, akaba mu bamugiriye nabi nta muntu yabashije kumenyamo usibye kumenya ko ari Abagande bamukubise.

Uzabumwana yashyinguwe kuwa mbere tariki ya 27 Mutarama 2020, mu Murenge wa Cyanika aho avuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ARIKO SE KOKO ABANTU BAKIJYA Y’UGANDA BAHASHAKA IKI KITABA AHANDI. NDAKWANZE NTIVAMO NDAGUKUNZE. GUSA ABARIYO IMANA IBARINDE NABO BIRINDE IBYABATERA IBIBAZO MUGIHE BATAREMERERWA GUTAHA BABATEGERA MUNZIRA. MUGIRE AMAHORO

MAHORO yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ntaho urupfu rutaba, mu Rwanda ho nta cases z’impfu ujya wumva? Ababurirwa irengero n’ibindi?

Rugweja yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

arikoxse abo bavandimwe bo muri uganda kuki bumvako guhohota niyica rubozo ariwo muti,bakigiye kumateka yurwanda bakamenya icyo ubumwe nubwiyunge bimara,ark bakeneye abayobozi bazima nka h,e wacu,kuko siniyumvish ukuntu abantu ibihumbi bahohoterwa leta irebera,ariko natwe abanyarwanda dukwiriye kubikuramo isomo tukaguma murwatubyaye naho hari imikorere ,tugakorera murwatubyaye aho kugirango amaraso yacu akomeze amenekere ishyanga ,nubuzima bwacu butobangwe......senzenina????

samson yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Biteye agahinda.
RIP Mwana w’U Rwanda.

Felix yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

ABAGANDE BARAKOMEZA KUDUKORA MU JISHO!!!

JOHN yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka