Umunyarwanda ufungiwe muri Uganda adafite amafaranga abyishyura gukubitwa
Tuyishimire Dismas, umusore w’umunyarwanda umaze umwaka afungiye muri Uganda, avuga ko Umunyarwanda uhafungiye asabwa kwishyura amafaranga akarekurwa, yayabura akabyishyura gukoreshwa imirimo y’uburetwa no gukubitwa buri munsi.

Tuyishimire yagiye muri Uganda mu kwezi kwa Kamena 2018, agiye gukora akazi ko kubaka. Yaje gufungwa mu kwezi kwa Nzeri 2018, ashinjwa kuba muri Uganda nta byangombwa afite, gusa we avuga ko yari abifite.
Yagejejwe mu rukiko aregwa ibyaha byo kutagira ibyangombwa, kuvogera igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Uganda biramuhama, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe.
Tuyishimire avuga ko akimara gufungwa yasabwe gutanga miliyoni n’igice y’amashiringi ya Uganda kugira ngo arekurwe, ariko arayabura.
Kuva ubwo we n’abandi banyarwanda bari bafunganywe batangiye gukoreshwa imirimo ivunanye kandi ku gahato, no gukubitwa buri munsi.
Ati “Muri gereza nta munyarwanda udakubitwa. Harimo abagore, abagabo, abana, buri munsi ni ugukubitwa kandi muri gukora, waba ufite integer nke, baragukubita, ndetse harimo n’abapfuye”.
Tuyishimire avuga ko yafungiwe muri hereza ya Kisoro, ariko yamara gukatirwa akajyanwa muri gereza ya Ndorwa iherereye mu gace ka Kabale.
Aha muri iyi gereza, Tuyishimire avuga ko yari ahafungiwe n’abandi banyarwanda 60, bose akaba yarabasizemo kandi babayeho mu buzima bubi cyane bwo gukubitwa no gukoreshwa imirimo ivunanye buri munsi.
Uyu musore avuga ko ikibazo gikomeye ku banyarwanda baba muri Uganda atari ukutagira ibyangombwa, kuko ngo uwitwa umunyarwanda wese batamushaka muri icyo gihugu.
Ati “Jyewe nararebye nsanga kudufata atari ikibazo cy’ibyo byaha badushinja, ahubwo bo ikibazo ni umunyarwanda uwo ari we wese ntabwo bamushaka muri Uganda. Ibyangombwa waba ubifite waba utabifite, ntibibabuza kugufata bakagufunga bakanagukatira”.
Tuyishimire kandi agira inama Abanyarwanda bashaka kujya muri Uganda kubireka , kuko nta mutekano bashobora kuhagirira kabone n’ubwo baba badafunze.
Ati “Icyo nababwira, n’uwari ufite iyo gahunda yayireka, kuko nta mahoro yabonerayo. Hari n’abadafunze bari yo, ariko nta mahoro bafite. Nta kintu wakorera muri Uganda ngo ukibone nk’uko wagitekerezaga. Hari abacuruzaga, barabafunze ibyabo barabitwara, abubatse barabafunga inzu zabo bakazigurisha, mbese nta mahoro ari yo ku munyarwanda”.
Tuyishimire yafunguwe tariki ya 14 Kanama 2019, agezwa mu Rwanda kuya 16 Kanama 2019, akavuga ko n’ibyangombwa yari afite byose yabitaye yo kuko batabimusubije.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|