Umunyamabanga mukuru wa LONI yasabye ko imirwano ibera muri Ethiopia ihagarara

Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres yasabye ko imirwano ihagarara vuba na bwangu muri Ethiopia nyuma y’uko bivuzwe ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na we yagiye ku rugamba ndetse n’abantu benshi bakaba bakomeje kwinjira mu gisirikare.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko imirwano yo muri Ethiopia ihagarara, yibutsa ko “nta mwanzuro wa gisirikare” ushobora kuba warangiza intambara muri icyo gihugu cya Afurika.

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, uherutse no guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yavuzweho kuba yagiye ku rugamba gutanga amabwiriza muri iyo ntambara imaze hafi umwaka.

Mu ijambo yavugiye muri Colombia, Umunyamabanga wa LONI Antonio Guterres yasabye ko intambara yo muri Ethiopia ihagarara vuba na bwangu kandi nta yandi mananiza.

Ni intambara yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2020, mu Ntara ya Tigray, ikaba ishyamiranya ingabo za Leta ya Ethiopia n’iziharanira ubwigenge bw’abaturage ba Tigray ( Tigray People’s Liberation Front ‘TPLF’).

Muri Nyakanga 2021, intambara yageze no mu tundi duce tubiri two mu Majyaruguru ya Ethiopia, kandi inyeshyamba zigakomeza kugenda zisatira Umurwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yagize ati “Nta mwanzuro wa gisirikare ushoboka mu ntambara ya Ethiopia,” ashimangira ko inzira y’ibiganiro (diplomacy) ari yo ishoboka.

Muri iryo tangazo yongeyeho ko impande zombi zihanganye muri iyo ntambara zagombye guhagarika intambara, zikubahiriza uburenganzira bwa muntu, zikemerera abatanga imfashanyo kuzigeza ku baturage no kurinda abasivili.

Abantu basaga ibihumbi, ngo bamaze gutakariza ubuzima muri iyo ntambara kuva itangiye, abasaga Miliyoni ebyiri bahunga ibyabo, mu gihe abagera ku bihumbi 400 muri Tigray barimo kwicwa n’inzara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka