Umuhungu wa Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya yishwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu uzwi cyane wa Muammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libya, yishwe, nk’uko byemejwe n’abantu ba hafi y’umuryango we, barimo umunyamategeko we Khaled el-Zaydi hamwe n’itangazamakuru ryo muri Libya.

Saif al-Islam Gaddafi yishwe arashwe
Saif al-Islam Gaddafi yishwe arashwe

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Libya byatangaje ko abashinzwe iperereza n’abaganga basuzuma imirambo, basuzumye umubiri wa Saif al-Islam ku wa Kabiri, basanga yapfuye azize amasasu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibyo biro, rivuga ko barimo gukurikirana kugira ngo hamenyekane abakekwaho uruhare muri urwo rupfu, kandi ko hafatwa ingamba zikakaye kugira ngo hatangirwe urubanza rw’inshinjabyaha.

Nubwo Saif al-Islam yari azwi cyane muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, cyane cyane kubera uruhare yagize mu gutegura politiki z’igihugu mbere ya 2011, izina rye ryari rimaze igihe ritumvikana cyane mu ruhame mu myaka ishize.

Mu 2015, urukiko rwo muri Libya rwamukatiye igihano cy’urupfu adahari, rumushinja gukoresha imbaraga mu guhagarika imyigaragambyo y’amahoro mu gihe cy’impinduramatwara yo mu 2011 yakuye se ku butegetsi.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwigeze kumushinja by’agateganyo ibyaha byibasiye inyokomuntu, mu rubanza abanyamategeko be bananiwe gutesha agaciro.

Mu 2021, Saif al-Islam yiyandikishije nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora yari ateganyijwe kuba mu Ukuboza, ariko ayo matora aza gusubikwa kubera umwiryane wa politiki.

Saif al-Islam yavukiye i Tripoli muri Libya ku wa 25 Kamena 1972, akaba yararangije muri Kaminuza ya Tripoli mu 1994, anarangiza amasomo ajyanye n’ubucuruzi na Politiki mu Ishuri rikuru rya London Business and Political Science mu 2008.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka