Umugabo n’abana 3 bahiriye mu modoka harokoka umugore wenyine

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020, umugabo witwa Rowan Baxter yaguye mu nkongi we n’abana be.

Biravugwa ko umugabo yaba yashatse kwiyambura ubuzima akajyana n'abagize umuryango we bose (Ifoto: Internet)
Biravugwa ko umugabo yaba yashatse kwiyambura ubuzima akajyana n’abagize umuryango we bose (Ifoto: Internet)

Polisi yo muri Australia yemeje ko Rowan Baxter wari umukinnyi uzwi cyane muri Rugby n’abana be batatu bapfuye baguye mu modoka yahiriye ahitwa i Brisbane muri icyo gihugu.

Ababibonye bavuze ko babonye umugore asimbuka mu modoka, anyura mu birimi by’umuriro kuko imodoka yari yafashwe n’umuriro, ataka avuga ati, “yansutseho lisansi” «il m’a versé de l’essence ».

Umwe mu babibonye yabwiye Ikinyamakuru Le Courrier-Mail cyandikirwa muri Australia, ko yabonye umugabo wihuta ajya ku muhanda gufasha uwo mugore wari usohotse mu modoka irimo gushya, uwo mugabo ngo yitwaje itiyo (tuyau) n’indobo y’amazi arangije koza imodoka ye.

Uwo mugabo wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yapfuye ari kumwe n’abana be ari bo Aaliyah wari ufite imyaka 6, Laianah wari ufite imyaka 4, na Trey wari ufite imyaka 3.

Hannah Baxter ufite imyaka 31, na we wari muri iyo modoka akayisohokamo irimo gushya, yagiye mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko ngo yahiye bikabije nk’uko byemezwa na Polisi.

Rowan Baxter yahoze akinira ikipe ya Rugby yitwa ‘Warriors’ ya Nouvelle-Zélande. Ubu yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho we n’umugore we bakoraga akazi ko gutoza abakora imyitozo ngororangingo(entraîneurs de fitness).

Inzu bakoresherezagamo imyitozo ngororamubiri yakiraga abantu batandukanye kandi bazwi harimo abahoze bakina Rugby n’abayikina muri iki gihe muri ako gace bakoreragamo.

Gusa kuko muri iyi minsi bari baratandukanye byatumye business yabo na yo ihomba, kuko nk’uko byemezwa n’inshuti zabo za hafi, muri Mutarama uyu mwaka, polisi yahamagawe muri urwo rugo kubera ikibazo cy’ihohoterwa.

Mu gihe bari bamaze gutandukana, ubu bari bari mu mpaka zo kumenya ugomba kugumana abana.

Byemejwe ko Baxter yiteye n’icyuma aho imodoka yahiriye. Gusa ngo mu mezi ashize yashyize amafoto n’amavideo y’abana be menshi kuri Facebook .

Mu minsi 6 ishize , yanditse kuri Facebook ati, « T-R-E-Y, ndagukunda kugeza ku kwezi n’inyuma yako», hashize ukwezi kandi yanditse ati, «Ijoro ryiza bana banjye, Papa arabakunda».

Ku itariki 30 Ukuboza 2019, yashyize ifoto y’abana be 3 kuri Facebook nyuma yandikaho ati, « Ndabakumbuye mwese», icyo gihe umwe mu nshuti ze yanditse na we munsi y’iyo foto kuri Facebook amubwira ati, «Muvandimwe, byose bizagenda neza, komeza utwaze muvandimwe wanjye».

Imwe mu nshuti za Rowan Baxter witwa Joey Abraham ibyo bikimara kuba yabwiye ikinyamakuru Daily Mail Australia ko Rowan yari yarahindutse cyane bitewe n’uko gutandukana n’umugore we, ku buryo umuzi ari mu bihe bye byiza akaba yaramubonye mu cyumweru gishize, yabonaga ko yagiye kure, gusa ntawiyumvishaga ko yakora ibi.

Polisi yo muri Australia yahise itangira iperereza ishaka kumenya niba iyo nkongi yatewe n’ubwiyahuzi cyangwa se niba ari impanuka.

Inkuru Kigali Today ikesha urubuga www.metro.co.uk, ndetse na www.fr24news.com, iravuga ko ahabereye inkongi Polisi yahazengurukije ikintu gisa n’umugozi kigaragaza ko harimo kubera iperereza, mu gihe hari abaturage bazanye indabo n’ibikinisho babishyira iruhande rw’aho hantu, kuko hapfiriye abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Oh my Goodness! ,Sad news ,what animosity traits this silly man has!!! , We are in last days , can u please Imagine!!!!!!(sadly, victims are kids).

Josh yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ikindi ni uko Gym yabo bari barayifunze muri December.
Kuko bari batandukanye muri November.

Uyu mu type yari asanzwe ari "controlling" bya hatari.
Kandi abantu bagira controlling behaviour akenshi inatuma baba very Violent (cyane cyane iyo bari muri situation badashobora gu controlla)
Nkuko uyu bari baramwambuye abana n’umugore we yaramutaye.

https://www.dailymail.co.uk/news/article-8022709/Killer-Rowan-Baxter-stalked-wife-kidnapped-kids-Brisbane-car-fire.html

Peter yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

WAPI WAPI....iyi nkuru NTIYUZUYE!

Uriya mugore NTABWO yarokotse....

Bamujyanye kuri Hospital apfirayo.

Peter yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

abobanaimanaibakire

jakerine yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

ntihakagireumunyandaubankuwomugabo

jakerine yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ubu ni uburwayi uyu yari gupfa wenyine. Yahemutse cyaneeeee, ibi ni ubuhemu bukabije kbs

Emmy yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Iyo abashakanye badahuje umutima cyane cyane bacana inyuma, urugo rwabo rugira iherezo ribi. Umuntu ajye ajya kubaka urugo yameshe kamwe.

Bambeee yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka