Umugaba w’Ingabo za Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziherutse koherezwa i Ancuabe

Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Admiral Joaquim Mangrasse (uhagaze hagati) yasuye Ingabo z'u Rwanda
Admiral Joaquim Mangrasse (uhagaze hagati) yasuye Ingabo z’u Rwanda

Mangrasse akigera muri ako Karere yakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Nkubito Eugène, maze ashima Ingabo z’u Rwanda uruhare zigira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Minisiteri y’Ingabo dukesha iyi nkuru yatangaje ko kohereza izo ngabo muri ako gace ari icyemezo cyafashwe n’inzego zo hejuru mu rwego rwo gukurikirana ibyihebe byahungiye mu Majyepfo y’Intara ya Cabo Delgado. Iyi gahunda kandi igamije gufasha guhangana n’ibikorwa bishya by’iterabwoba.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya ba Minisiteri y’Ubuzima, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo hamwe n’Abapolisi ubu bagera mu bihumbi bibiri na Magana atanu (2500), banahabwa ubutumwa bushya bwo gukurikirana ibyihebe aho bihungiye hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka