Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Buhinde yaguye mu mpanuka ya Kajugujugu
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.

Bivugwa ko umwe wabashije kuyirokoka ari kwitabwaho kwa muganga.
Muri Mutarama 2019, Gen Rawat w’imyaka 63 nibwo yari yagizwe umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Buhinde ku nshuro ya mbere.
Ibi byatumye ingabo zishyira hamwe ari izirwanira mu mazi cyangwa mu kirere, ikindi kandi Gen Rawat yari ashinzwe ibikorwa bitandukanye birimo no gucunga agace ka Kashmir kagenzurwa n’u Buhinde.
Iyi mpanuka yatumye Ingabo zirwanira mu kirere z’u Buhinde zitegeka ko hakorwa iperereza kuri iyi mpanuka yabaye ubwo mu kirere harimo ibicu byinshi.
Ibi kandi byanatumye Komite ishinzwe umutekano w’abaminisitiri ikora inama yihutirwa, iyobowe na Minisitiri w’intebe Narendra Modi.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Bwana Modi yagize ati: "Gen Rawat yazanye ubunararibonye bwo kuyobora no kuba mu gisirikare. U Buhinde ntibuzigera bwibagirwa umurimo we udasanzwe."
"Gukunda igihugu by’ukuri, yagize uruhare runini mu kuvugurura ingabo zacu ndetse no mu nzego z’umutekano. Ubushishozi bwe n’ibitekerezo bye ku bijyanye n’ingamba byari ibintu bidasanzwe. Urupfu rwe rwambabaje cyane."
Gen Bipin Rawat was an outstanding soldier. A true patriot, he greatly contributed to modernising our armed forces and security apparatus. His insights and perspectives on strategic matters were exceptional. His passing away has saddened me deeply. Om Shanti. pic.twitter.com/YOuQvFT7Et
— Narendra Modi (@narendramodi) December 8, 2021
Ohereza igitekerezo
|