Umubare w’abishwe n’iruka rya Nyiragongo ukomeje kwiyongera

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gukora igenzura ku byangijwe n’iruka rya Nyiragongo. Uko hamenyekana ibyangiritse, ni na ko umubare w’abo yahitanye ukomeza kwiyongera.

Umubare w’abamaze kumenyekana bagizweho ingaruka no kuruka kwa Nyiragongo nturashyirwa ahagaragara ariko imwe mu mibare y’agateganyo yari imaze kumenyekana kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021 igarahaza ko abantu 32 bapfuye.

N’ubwo imibare ishobora kwiyongera, abamaze kumenyekana harimo
7 batwitswe n’amazuku ubwo ikirunga cyarukaga. Batanu bishwe n’imyotsi iva mu mazuku yarutswe n’ikirunga, naho 14 baguye mu mpanuka z’imodoka ahitwa Rwasama, bandi 4 ni abagororwa bazize umubyigano bashaka gutoroka gereza ya Munzenze ubwo ikirunga cyarimo kuruka, mu gihe babiri bishwe n’ibiryo bariye byahumanye.

Ingaruka z’iruka ry’ikirunga zishobora gukomeza kwiyongera mu gihe abaturage badafashe ingamba zo kwirinda harimo kujya hejuru y’amazuku akigurumana mu nda zayo.

Hari abaturage benshi bajya kuyarebana no kuyotsamo imyaka bishimira uyu muriro nyamara ukaba ushobora kubatwara ubuzima.

Jean Claude Kawaya, umuyobozi wa sosiyete sivile ya territoire ya Nyiragongo avuga ko iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryageze mu dusantere twa Bugarura, Buhima, Janga, Bushara, Kasenyi, Kabaya, Ngangi 1, Ngangi 2, Rukoko, na Byungo.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bagenzuraga ibyangiritse basanze hari abaturage bahiriye mu mazu batabashije guhunga, abazize impanuka, n’imyuka ihumanye.

Akomeza avuga ko hari ibikorwa remezo byangiritse aho iruka ryanyuze harimo, inyubako z’abaturage, amashuri, ibikorwa remezo by’amajyambere nk’umuhanda uhuza Goma na Rutshuru, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi hamwe n’amatungo atabashije guhungishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishije abagizweho ingaruka numutingito wa nyiragongo, kd abitabye Imana ibakire mubayo,murakoze.

DUSENGE JUSTIN yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka