Ukraine: Imva nyinshi zabonetse mu Mujyi wambuwe ingabo z’u Burusiya

Ukraine yatangaje ko imva z’abantu basaga 400 zabonetse mu Mujyi wa Izyum nyuma y’iminsi mike wambuwe ingabo z’u Burusiya.

Izo mva ziriho imisaraba ikoze mu mbaho; imyinshi muri yo iriho nimero ikaba yaratahuwe mu ishyamba riri inyuma y’uyu mujyi n’ingabo za Ukraine.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko zitangira gusenya zimwe muri izo mva kuri uyu wa Gatanu icyakora ngo ntiharamenyekana neza uburyo abo bantu bishwemo ariko bikekwa ko bamwe barashwe abandi bakicwa no kubura ubuvuzi.

Inkuru ya BBC ivuga ko hari ibimenyetso ko abahashyinguye baba barimo n’ingabo za Ukraine.

Umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Vlodymyr Tymoshko, yatangaje ko abagera kuri 400 baba ari bo bashyinguwe muri izo mva.

Izyum n’indi mijyi yo mu karere ka Kharkiv yabohowe muri uku kwezi mu bitero bikaze Ukraine yagabye itunguye ingabo z’u Burusiya birangira zinaniwe kwirwanaho ngo zigumane ibirindiro byazo.

Ukraine ivuga ko yatahuye ibyaha byinshi by’intambara byakozwe n’u Burusiya birimo ibyo kwica abasivile no gusambanya abagore ku gahato uhereye igihe Putin yafataga icyemezo cyo gutera Ukraine ku wa 24 Gashyantare uyu mwaka wa 2022.

Ingabo za Ukraine zavuze ko zabonye imva rusange n’ibimenyetso by’uko hari abasivile bishwe baboshywe amaboko n’amaguru.

Urukiko Mpuzamahanga rwamaze koherereza muri Ukraine itsinda ry’abajya gukora iperereza hamwe n’abahanga mu by’ibimenyetso bya gihanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka