Uhuru Kenyatta yatumije Inama y’igitaraganya yiga ku mutekano muri DRC

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo yasabye ko habaho Inama yihutirwa y’abajyanama ba EAC mu gusuzuma ibibazo by’umutekano bikomeje kwifata nabi muri icyo gihugu.

Uhuru Kenyatta
Uhuru Kenyatta

Itangazo ryaturutse mu biro bye rivuga ko yatumije iyo nama y’igitaraganya kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DRC, cyane cyane muri Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru ahavugwa ko imirwano ikabije ndetse n’ubwicanyi bukomeje kwibasira abaturage.

Uhuru Kenyatta yongeye gusaba imitwe irwana guhita ihagarika imirwano no gusubira mu biganiro no kugisha inama hagamijwe kurushaho guhosha amakimbirane akomeje gushyira abaturage mu kaga.

Itangazo rigira riti: “Umuhuza ashyize imbere inzira iganisha ku mahoro mu Burasirazuba bwa DRC kandi arahamagarira abayobozi bo mu Karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga gutanga ibitekerezo byabo mu buryo bwa politiki no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’amahoro ya Nairobi iyobowe na EAC hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.”

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, imirwano ikaze yongeye kubura mu mujyi wa Kitchanga hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), ubwo zageragezaga kwirukana umutwe wa M23 muri ako gace.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye kandi itangazo ryirukana abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo gushakira amahoro uburasirazuba bw’icyo gihugu, EACRF, zifite icyicaro i Goma.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Gen Maj Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko uwo mwanzuro wafashwe kubera impamvu z’umutekano.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko iryo tangazo ryagejejwe ku buyobozi bw’Ingabo za EAC ziyobowe n’Umunyakenya, Gen Maj Jeff Nyagah.

Itangazo rigira riti: “Kubera impamvu z’umutekano, DRC yategetse umuyobozi w’ingabo z’akarere ka EAC gukura mu gihugu abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Akarere bufite icyicaro i Goma”.

Uyu mwanzuro uje ukurikira amagambo akomeje kuvugwa n’abayobozi ba DRC, ku kuba u Rwanda rukomeje gutera inkunga umutwe wa M23.

Ni mu gihe u Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta ruhare na ruto rufite mu bibazo biri muri RDC, ahubwo rugasaba iki gihugu gushyira umuhate mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bicyugarije.

Ingabo ziri muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro zituruka mu bihugu birimo Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Vyiza cane

Habonimana Thérence yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Biragaragarako umutekano muri RDC uguma uhungabana cane nuko muhuza yohuza aba Présidents 2(Rwanda et RDC ) abanyagihugu ba RDC bakareka kuguma bapfa bazira ubusa!

Habonimana Thérence yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Umutekano wa Congo uri kure nkijuru naho ibyo gutumiza inama ntago birakura imitwe yitwaje intwaro .

Umutekano wa congo ibihugu byo mukarere byawuneyemo ntakundi

Nzamurambaho eric yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka