Uganda: Impanuka y’indege yaguyemo abantu 22
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye impanuka ya kajugujugu yaguyemo abantu 22.
Iyo mpanuka ya kajugujugu yabaye ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, igwamo abantu 22 mu gace kegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yaje ikurikira iyabaye mu cyumweru gishize, ubwo indege y’Igisirikare cya Uganda yagwaga hejuru y’inzu yarimo umukecuru byatangajwe ko yakomeretse mu Karere ka fort Portal.
Bivugwa ko bamwe mu bahitanywe n’iyi mpanuka barimo ingabo z’igisirikare cya Uganda (UPDF), bikaba byabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma y’uko iyo ndege yari imaze kubagwaho.
Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17, isanzwe imenyerewe mu gutwara abaganga n’abanyacyubahiro, yari mu bikorwa byo gutwara ibiribwa ku ngabo za Uganda ziri muri RDC mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF, ndetse zikaba zifatanyije n’ingabo za Congo mu gikorwa cyiswe operasiyo shujaa.
Ikinyamakuru the Citizen kivuga ko Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye yemeje aya makuru. Ati: “Kajugujugu yakorewe mu Burusiya ya MI-17 yakoze impanuka mu Burasirazuba bwa RDC,, gusa sindamenya icyateye impanuka”.
Perezida Museveni yasabye ko hakorwa iperereza ku cyateye impanuka, ati “Buri gihe haba hari impanuka, itsinda ribishinzwe ryasabwe gukora iperereza kuri iki kibazo”.
Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda yategetse iryo tsinda gukora iperereza ku mpamvu zituma indege za gisirikare zikora impanuka.
Ohereza igitekerezo
|
Iryo perereza riroshye, bijya gusa gusa ni, ibyo Soudan na John Garang byegera kuyicamo 2