Uganda: Imfungwa itegeka izindi ngo yagaburiye Umunyarwanda ibiryo byanduye arapfa

Benimana w’imyaka 19 avuye muri gereza za Uganda avuga ko Abanyarwanda bafungiweyo barimo kwicwa urw’agashinyaguro, ndetse ngo hari uwazize utwuma twogeshwa amasafuriya (sitiruwaya).

Mu byo Benimana yaboneye muri gereza zo muri Uganda ngo hari mugenzi we bishe bakoresheje sitiruwaya zogeshwa amasafuriya
Mu byo Benimana yaboneye muri gereza zo muri Uganda ngo hari mugenzi we bishe bakoresheje sitiruwaya zogeshwa amasafuriya

Uyu musore avuga ko yagiye muri Uganda gukorera amafaranga tariki 4 Nzeri 2018, akaba yaragarutse tariki 14 Nzeri 2019, nyuma yo kurangiza igifungo kingana n’umwaka aho ngo yakora imirimo y’uburetwa.

Avuga ko abajya muri Uganda badafite amashilingi miliyoni imwe n’igice (abarirwa mu bihumbi 376 by’Amafaranga y’u Rwanda) ari bo bafatwa bagahezwa muri gereza, bagatangira gukoreshwa imirimo nsimburagifungo y’ubuhinzi cyangwa kwikorezwa ibiti n’amatafari.

Abarangiza icyo gifungo baza bavuga ko bazira kugenda mu gihugu cy’amahanga badafite ibyangombwa, n’ubwo ibihugu byombi byari bisanzwe byaremeranyijwe ko abaturage bazagenderana hakoreshejwe indangamuntu gusa.

Benimana ati "Nabanje gufungirwa muri Kisoro mvayo nsizeyo Abanyarwanda nka 30, nyuma najyanywe i Kabare na ho nasizeyo bagenzi banjye nka 40, ubu nari mfungiwe i Kiburara na ho nsizeyo nk’abarenga 20".

"Muri iyo gereza hari Umunyarwanda numvaga bamwita Sam, yakoreraga umukuru w’abagororwa, nyuma y’igihe gito Sam yarapfuye azize situruwaya bogesha amasafuriya uwo mukuru w’abagororwa yari yavunguriye mu byo kurya".

"Numvise ko yamuzizaga umujinya w’uko ngo ibyo amuha(ibiribwa n’aho kuryama) abifashisha abandi Banyarwanda. Ivangura ryo rirahari(muri iyo gereza) kubera ko iyo mwabaga muri mu kazi hari igihe Abagande bagukubita bakwiyenzaho bavuga ngo na bo nibaza iwanyu uzabakubite".

Icyangombwa kigaragaza ko Benimana yari afungiwe muri gereza zo muri Uganda
Icyangombwa kigaragaza ko Benimana yari afungiwe muri gereza zo muri Uganda

Benimana akomeza asobanura ko imirimo y’ubucakara bayikora bakubitwa, birukanswa, batotezwa mu buryo butandukanye ku buryo ngo ’na mugenzi wawe afite umuhoro cyangwa isuka agutema atabishaka".

Benimana wasobanuraga ibi mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa n’itsinda ayoboye bari baje i Kigali, avuga ko(Benimana) na we hari ibyo yabwira Museveni (Perezida wa Uganda).

Ati "Hariya batugirira nabi cyane, ibyo nabwira Museveni byo ni byinshi, namusaba kurekura Abanyarwanda bafungiwe muri gereza zo muri Uganda".

Minisitiri Sam Kutesa yaje mu Rwanda kuganira na mugenzi we, Olivier Nduhungirehe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kunoza umubano aherutse gushyirwaho umukono n’Abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola ku itariki 21 Kanama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka