Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yakuye Maj Gen Abel Kandiho ku buyobozi bw’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.

Major General Abel Kandiho
Major General Abel Kandiho

Maj Gen Kandiho muri Uganda ufatwa nk’umusirikare ukomeye mu butasi, akuweho nyuma y’iminsi mike umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kanierugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, aho yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Kuva mu myaka mike ishize, CMI yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n’abarwanyi bashya. Bamwe mu babyangaga bakorerwaga iyicarubozo, ndetse benshi mu Banyarwanda batandukanye bafatirwaga muri Uganda bafungwaga n’urwo rwego rwa CMI nyuma bakarekurwa batanagejejwe imbere y’inkiko. Ibi ni bimwe mu byo u Rwanda rwakomeje gusaba iyi Leta guhagarika.

Ibinyamakuru byinshi muri Uganda byatangaje ko impamvu nyamukuru y’izi mpinduka ishingiye ku bihano Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), ryafatiye abantu 15 n’ibigo bine byo muri Syria, Iran na Uganda mu Kuboza 2021.

Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z’abasivili, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu ituze.

Icyo gihe Minisiteri y’Imari ya Amerika yavuze ko Major General Abel Kandiho n’abandi ba Ofisiye ba CMI bafashe, bagafunga ndetse bagahohotera mu buryo bubabaza umubiri abantu batandukanye muri Uganda. Gusa iyi Raporo ntiyigeze ivugamo cyangwa ngo igaragazemo u Rwanda.

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Kandiho nk’umuyobozi w’urwego ubwarwo cyangwa abarukorera bagize uruhare mu byaha bikomeye byo kubangamira uburenganzira bwa muntu kandi ari we urukuriye.

Kugeza ubu Kandiho akaba yahawe inshingano nshya zo guhagararira Uganda mu bya gisirikare muri Sudani y’Epfo. Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano, yashimiye Kandiho na Birungi ku nshingano nshya bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka