Uganda: Abantu 11 batorotse aho bari bafungiye

Abantu 11 bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi muri Bungoma y’Amajyepfo batorotse aho bari bafungiye by’agateganyo.

Bari bahafungiye bategereje gukorerwa amadosiye ubundi bagapimwa covid-19 mbere yo kumanurwa muri gereza ya Bungoma.

Umuyobozi wa Polisi ya Bungoma y’Amajyepfo Wilson Nanga yabwiye ikinyamakuru the Standard ko abo bafungwa baranduye inkingi z’ibyuma z’aho bari bafungiye bazicukuza imyobo mu kibambasi banyuzemo batoroka.

Wilson Nanga yavuze ko abatorotse ari 11 mu bantu 25 bari bahafungiye, ariko umwe gusa ni we babashije gutabwa muri yombi, ariko na we byabaye ngombwa ko bamurasa mu itako bituma babasha kumufata, abandi 10 bahise bakomeza gushakishwa.

Umuyobozi wa Polisi muri Bungoma y’Amajyepfo yavuze ko uwarashwe byatewe n’uko umupolisi yamutegetse guhagarara undi akanga agakomeza kwiruka, ariko ubu ngo arimo kwitabwago kwa muganga.

Muri iki gihe icyorezo cya covid-19 gikomeje gufata intera hirya no hino ku isi, ministeri y’ubuzima muri Uganda yashyizeho amabwiriza mashya asaba ko abafungwa nyuma yo gukatirwa mu nkiko babanza gupimwa mbere yo kumanurwa cyangwa kurekurwa.

Iyo bamaze gupimwa basubira kuri polisi igakomeza kubacumbikira bategereje ibisubizo byo kwa muganga.

Wilson Nanga ukuriye Police ya Bungoma y’amajyepfo yavuze ko bitaboroheye gukomeza gucumbikira abategereje kuburanishwa kuko bamaze kubabana benshi, ikibazo Nanga avuga ko gikeneye kuganirwaho n’inzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka