Ubunararibonye bwo kuba umugore uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri hirya no hino ku Isi mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ni umunsi ngarukamwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro: Urufunguzo rw’amahoro”. Ni insanganyamatsiko igaragaza uruhare rw’abagore mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Uyu munsi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 ubwo umwanzuro w’akanama gashinzwe amahoro, umwanzuro 1325 uvuga ku bagore, amahoro n’umutekano.

Carporal Justine Kanyana, ni umupolisikazi w’u Rwanda uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS). Yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yari abajijwe niba bitamukomerera kuba ari umupolisikazi.

Yagize ati “Turashoboye ndetse cyane nk ’abagabo, n’ubusanzwe
muri kamere y’abagore ni abantu babungabunga amahoro. Turishimira ko Umuryango w’Abibumbye uzirikana uruhare rw’abagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro”.

CPL Kanyana ni umwe mu bapolisi barinda abaturage b’abasivili aho bari mu nkambi muri Sudani y’Epfo.

Avuga ko nubwo bigoranye muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 ariko badateze gutezuka ku ntego zo kurinda amahoro.

Yagize “Ndumva ntewe ishema no gufasha abagore bateshejwe ibyabo n’intambara muri iki gihugu. Tukabakemurira ibibazo tukanatuma batekana. Nk’abagore baturuka mu gihugu cyanyuze mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nejejwe no kuba ndi hano mu butumwa bwo kugarura amahoro”.

Ubutumwa bwe abusangiye na mugenzi we, Sergeant Janet Kagwera, na we barimo gukorana mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Sergeant Kagwera na bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye bazamuye ibendera ry’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’iry’igihugu cya Sudani y’Epfo. Ni igikorwa yafatanyije n’abapolisikazi n’abasirikare bo mu bihugu nk’u Rwanda, Ethiopia, u Bushinwa na Nepal.

U Rwanda rwatangiye kohereza bwa mbere abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mwaka wa 2005. Kugeza ubu abapolisi barenga ibihumbi 7,700 bamaze gutanga umusanzu wabo mu butumwa bU’umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro ku Isi. Muri bo 1,400 ni abagore.

Uyu munsi u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

David Shearer, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye, akaba yari ahagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu munsi mukuru, yavuze ko abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye babaye icyitegererezo ku bandi bagore bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Binyuze mu buyobozi bwabo n’indangagaciro zabo, abagore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ni icyitegererezo kandi bizatera imbaraga abagore bo muri Sudani y’Epfo kugera ku nzozi zabo”.

Yakomeje avuga ko ashimira abagore bose bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye uburyo bakora neza akazi kabo, uburyo baharanira amahoro kugira ngo abandi bagire imibereho myiza.

Umuyobozi w’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo ari kumwe n’abayobozi b’iki gihugu, barambitse indabo nk’ikimenyetso cyo kunamira no guha agaciro abantu 65 basize ubuzima mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, harimo 12 bitabye Imana umwaka ushize.

Bennetti Kenyi, Umuyobozi w’ihuriro ry’abakozi mu gihugu cya Sudani y’Epfo, yagize ati “Basize imiryango yabo n’ingo zabo kugira ngo batabare abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo”.

David Shearer, yavuze ko intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zitazatezuka mu gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabaye imbogamizi.

Intumwa z’Umuryango ziri mu butumwa bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo, zavuze ko uyu munsi mukuru ari umwanya wo kwishimira imbaraga bakoresha mu gufasha abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo ndetse no kwibuka bagenzi babo bahasize ubuzima baharanira amahoro.

Izi ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye zirimo gutanga umusanzu muri iki gihugu mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Hamaze gutangwa amahema 100 n’ibitanda 500 mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage. Hanatanzwe ibigega by’amazi n’imashini zitanga amashanyarazi mu bitaro.

Izi ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye zitanga ubukangurambaga mu baturage n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye, ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka