Ubumenyi buhagije bw’ingabo ni yo nkingi y’umutekano – Minisitiri Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yemeza ko muri iki gihe iterambere ryageze hose, ingabo zidakwiye gusigara nta bumenyi buhagije zifite mu kurinda umutekano.

Ni inama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye n'abanyeshuri mu bya gisirikare 47 baturuka mu bihugu binyuranye
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye n’abanyeshuri mu bya gisirikare 47 baturuka mu bihugu binyuranye

Yabitangaje ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga y’iminsi itatu Ishuri rya Gisirikare ryateguye, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018.

Iyo nama nyunguranabitekerezo ihuje abanyeshuri 47 mu bya gisirikare baturutse mu bihugu 10 bitandukanye. Bararebera hamwe uko hakemurwa ibibazo by’intambara byugarije Afurika n’isi muri rusange.

Minisitiri Kabarebe yavuze ko iyo nama ari umwanya wo kuganira hashakirwa hamwe umuti w’ibibazo by’intambara byugarije uwo mugabane hubakwa igisirikare gikomeye.

Yagize ati “Umutekano ni wo nkingi n’umusingi w’iterambere ry’ibihugu byacu, ubumenyi buhagije mu gisirikare ni wo mutekano n’ubusugire bw’ibihugu byacu.

Nk’uko mubizi ibihugu byinshi bya Afurika byagiye bihura n’ibibazo by’umutekano muke byatewe no kudashyira hamwe kw’ingabo.”

Abitabiriye iyo nama bayitegerejeho ubumenyi buhanitse
Abitabiriye iyo nama bayitegerejeho ubumenyi buhanitse

Minisitiri Kabarebe yavuze ko hakenewe ingamba zihamye mu guhuriza hamwe ingabo nyafurika,kuko umugabane utazahora uhanze amaso ingabo zo mu bihugu bikomeye byo ku isi kuza kuyikemurira ibibazo.

Professeur Ibrahim Gambari , intumwa y’umuryango w’abibumbye i Darfur, avuga ko bazava muri iyi nama bafashe umwanzuro wo guca intambara no kwimakaza amahoro.

Ati “kuri njye akamaro k’iyi nama ni uko tuzabona umwanya wo guvuga tuti ni bihagarare, ni bihagarare, ni bihagarare, kubera ko intambara zagiye zidutwara umubare munini w’abagore, abana n’imitungo myinshi,.”

Kugira ngo umusirikare yige muri iri shuri ni uko agomba kuba afite guhera ku ipeti rya Major na Lieutenant Colonel kuzamura, nk’uko Gen Major Jean Bosco Kazura umuyobozi w’iryo shuri abivuga.

Ati “Ni abantu bagomba kuba abayobozi b’ingabo mu gihe kiri imbere, bakaba n’abayobozi bafatanya n’ubuyobozi bundi bw’igihugu, kugira ngo gitere imbere. Bisaba ko uwo muntu agira ubumenyi buhagije,kuko uko isi imeze uyu minsi si ko izaba imeze ejo.”

Iyo nama nyunguranabitekerezo izwi ku izina rya “National Security symposium”, ifite insanganyamatsiko, ugenekereje mu Kinyarwanda,igira iti “Imbogamizi z’umutekano muri iki gihe, (birebewe) mu ndorerwamo ya Afurika.”

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka