Ubuhamya bwa Saidi w’imyaka 22 wafungiwe muri Uganda abambwe

Muri Kamena 2018 nibwo Maniriho Saidi yavuye i Kigali ajya gucururiza imbuto i Kampala, agarutse abanza kunyuzwa muri gereza ayimaramo amezi atandatu.

Maniriho Saidi w’imyaka 22, avuga ko yagiye muri Uganda asangayo nyina utuye i Kampala, ariko ngo ntiyari yakamenya ko kujya guhahirayo ari nko kujya mu rupfu.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, nibwo inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zamutaye muri yombi zimushinja (we n’abandi Banyarwanda) kuba ba maneko b’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ati"nababwiye ko uretse njyewe, nta n’undi wo mu muryango w’iwacu wigeze ukora ku mbunda, kuko niyo bansabaga".

"Bamfashe ahagana saa ine za mu gitondo maze gukatisha itike yo kuza mu Rwanda, banjyana muri gereza y’ahantu bita Kyengera, bari bampfutse mu maso".

"Ku munsi wa mbere maze gukubitwa, naraye mbohesheje iminyururu ku maboko bayabambye nk’uko byagendekeye Yesu, nari nambaye ubusa buri buri".

"Bambohesheje n’indi minyururu mu nda no ku maguru kugira ngo ntinyagambura burinda bucya, barampambuye mpita nikubita hasi babanza kunjyana kwa muganga".

Maniriho avuga ko yagaruwe muri gereza avanywe kwa muganga asanga harimo abandi Banyarwanda batatu, ari bo Sam Tumushabe, Gato Moses hamwe na Rugoroki Eric, uzwi nka Gasongo.

Avuga ko muri buri cyumba cy’iyo gereza hafungiwemo Abanyarwanda, kuko aho yagiye yimurirwa hose ngo yabasangagamo.

Ati "hari ikindi cyumba banyimuriyemo nsangamo Umunyarwanda umwe bita Mukunzi Kennedy, hashize iminsi bahazanye n’uwitwa Tumushabe Joseph, ndetse na Byarugaba Dan".

Maniriho avuga ko byageze igihe umwe mu Bagande bari bafunganywe atoroka gereza, bituma hafatwa ingamba zo kugirira nabi abasigaye.

Ati"Bafunze buri cyumba, batuzanira indobo imwe ikaba ari yo twitumamo turi abantu barenga 60, turara hasi mu bukonje bukabije, akaba ari naho turira ibyo kurya iruhande rw’iyo ndobo".

"Ibyo kurya baduhozaho ni kawunga n’ibishyimbo bidahiye, icyakora ku cyumweru nibwo iyo kawunga bayisimbuza umuceri".

"Jyewe nageze ubwo ndwara hano mu bugabo, burashishuka bwenda no gutakara hasi, umuntu akajya agenda afasheho bujejeta amaraso. Baduha ifu ya kawunga ikaba ari yo twivurisha ibyo bisebe".

Avuga ko byageze mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2019 bajyanwa kubonana n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda, Col Kaka Byagenda.

Uyu ngo yabasabye kureka kuneka igihugu cya Uganda ariko abemerera kubarekura bagataha iwabo mu Rwanda, n’ubwo ngo bakomeje gufungwa kugera mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Ku itariki 29 Kamena 2019 bashyizwe mu modoka irabazana, aho kubakuriramo ku mupaka wa Gatuna ngo yaratambitse irabajyana ibaroha mu kibaya mu karere ka Ntungamo ku ruhande rw’u Rwanda cyitwa Rwempasha mu karere ka Nyagatare.

Maniriho yahise yambuka arataha mu Rwanda arangije ikimeze nk’inzira y’umusaraba.

Agira ati "Ndahamagara Abanyarwanda bakiri hakurya gutaha mu rwatubyaye kuko muri Uganda nta butunzi bukiriyo kubera akavuyo n’ubwo bugome badukorera".

Avuga ko atazi uburyo nyina abayeho, akaba yaravuye muri Uganda yambuwe ibihumbi 300 by’amashilingi ya Uganda, ibihumbi 550 by’amanyarwanda hamwe n’itike y’imodoka ndetse n’indangamuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka