U Rwanda rwohereje Abapolisi 240 mu butumwa bw’amahoro
Polisi y’igihugu yohereje Abapolisi 240 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo, Komiseri wa Polisi Kabera Jean Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko Abapolisi boherejwe mu butumwa, ari abagabo 190 n’abagore 50.
Komiseri Kabera yagize ati, “Abapolisi bagiye, basimbuye abandi 240 bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro ahitwa i Malkar muri Sudani y’Epfo.”
Mbere y’uko burira indege ya Rwandair yagombaga kubanyuza i Juba, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije Namuhoranye Felix , yabasabye kuzaba intangarugero, bakaba abanyamwuga, ndetse bakarangwa n’ikinyabupfura nk’uko biri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.
Muri muri uyu mwaka, Polisi y’igihugu yohereje Abapolisi 1000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ari byo, Haiti,Sudani y’Epfo na Centrafrique .
Ohereza igitekerezo
|