U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo na Polisi muri Mozambique

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwatangiye kohereza abantu 1000 bagize umutwe w’ingabo na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba muri iyi minsi yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.

U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by'umutekano
U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by’umutekano

Ingabo z’u Rwanda na Polisi bizakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) mu nshingano zitandukanye zizahabwa.

Itsinda ry’u Rwanda rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Igihugu.

U Rwanda rwohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique kubera imibanire myiza y’ibihugu byombi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique ishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018.

Ikibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zifitanye isano na Leta ya Kisilamu zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

Abo barwanyi rimwe na rimwe biyita al-Shabaab, n’ubwo isano bafitanye na al-Shabaab yo muri Somaliya itazwi.

Ingabo z’igihugu cya Mozambique zimaze igihe mu ntambara n’izi intagondwa muri aka gace karimo imishinga ibarirwa akayabo k’amadolari menshi, ndetse imirwano ikaba yaratumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga.

Abo barwanyi bakomeje kugaragaza ingufu mu bitero byabo, ndetse muri Kanama 2020 babasha gufata umujyi wa Mocimboa da Praia uri ku cyambu bisubiza inyuma ubucuruzi. Abantu barenga mirongo itanu baciwe imitwe n’izi ntagondwa muri iyo Ntara muri Mata 2020 ndetse ibikorwa nk’ibi byari byabaye mu Gushyingo 2020.

Muri Nzeri 2020, inyeshyamba za Leta ya Kislamu zafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’u Buhinde, naho tariki ya 24 Werurwe 2021, intagondwa zafashe Palma, bica abasivili benshi, bimura abaturage barenga ibihumbi 35 mu baturage ibihumbi 75 bituye muri uwo mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RDF oyee HE oye RWANDA ooyee God bless RWANDA

qween yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Binteye ishema kwitwa umunyarwanda , icyizere everywhere, everytime

gashumba yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka