U Rwanda rwakiriye abantu 16 birukanywe muri Uganda

Abanyarwanda 16 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda.

Abirukanywe barimo abagabo 9 abagore 5 n'abana babiri
Abirukanywe barimo abagabo 9 abagore 5 n’abana babiri

Abo banyarwanda barimo abagabo 9 abagore batanu n’abana babiri, bageze ku mupaka wa Cyanika mu ma saa kumi z’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 8 Nzeri 2021, bazanywe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Uganda rwabashyikirije Urwego rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Muri abo banyarwanda barimo abahakoreraga imirimo itandukanye, cyane cyane ishingiye ku buhinzi n’ubucuruzi. Bagiye bafatirwa na Polisi y’icyo gihugu mu bice bitandukanye byaho, bakorerwa ihohoterwa, iyicarubozo, banafungwa bazizwa ko ari abanyarwanda.

Abafashwe bari bahamaze igihe kiri hagati y’imyaka ine n’imyaka itatu.

Barimo uwitwa Habanabakize Jean Damascène wagiye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2018.

Yagize ati: "Nanyuze ku mupaka wa Cyanika, ngendeye ku indangamuntu muri 2018, njyanywe no gushyingura umubyeyi wanjye wari witabye Imana. Nagumyeyo nkora ubuhinzi, akaba ari nabwo bwari buntunze kugeza ubu. Muri iyi minsi nibwo nafashe icyemezo cyo gutaha iwacu mu Rwanda, ubwo nari mu nzira nza, nageze ahitwa Kanaba, mpura n’Abapolosi b’icyo gihugu bahita bamfata, bamfungira mu kazu kari hafi aho. Njye n’abandi twahahuriye b’abanyarwanda n’abakongomani, baradukubise, batwaka amafaranga n’ibindi bintu byose twari dufite byarimo n’ibyangombwa, byose barabifata".

Uyu mugabo nyuma yo gukubitwa no kwamburwa ibyo yari afite, kimwe n’abo bantu bari kumwe, Polisi y’icyo gihugu yabajyanye kubafungira muri kasho y’i Kisolo.

Akomoza ku mibereho y’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu, avuga ko mu buzima busanzwe, baba badatekanye kubera igitutu bahozwaho n’inshyuro za hato na hato bikozwe n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Agira ati: "Usanga hakorwa imikwabu ya hato na hato yo guhiga abanyarwanda aho batuye. Ni benshi bafata, bakabahohotera, bakabajyana kubafunga. Baba bavuga ko badashaka umunyamahanga w’umunyarwanda ku butaka bwabo, bitwaje ko babazanira Covid-19 mu gihugu cyabo, ubundi bakavuga ngo turabakiranye, mbese baba babashinja ibintu byinshi".

"Ndakangurira buri munyarwanda wese ufite umutima wo kujya muri Uganda kubireka, kuko atari ahantu wakorera ufite umutekano usesuye".

Ibi abihurizaho n’abandi bagenzi be na bo bagiye bafatirwa mu mayira bakamburwa ibyo bari bafite, ari nako bahatirizwa kwemera ibyaha bitandukanye birimo no kuhaba badafite ibyangombwa, nyamara baragiye binjira muri icyo gihugu banyuze ku mipaka y’u Rwanda ihana imbibi na Uganda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Chantal, avuga ko uburyo abanyarwanda bafatwa kugeza ubwo birukanwa ku butaka bwa Uganda ari ibintu bidakwiye kandi bibabaje.
Yagize ati: "Ni kenshi tugenda twakira abanyarwanda nk’aba. Bajya kugera hano babanje guhohoterwa no gukorerwa iyicarubozo, bagahimbirwa ibyaha bidahari, bagafungwa ari nako bakubitwa bakamburwa, barangiza bakabajugunya ku mupaka. Tukabona ari igikorwa kibabaje cyane, kuko uretse n’abo twakira muri ubu buryo, hari n’igihe twakira imirambo y’abantu bicirwayo urw’agashinyaguro".

Uyu muyobozi avuga ko iyi mikorere inyuranyije n’amahame ibihugu bihuriye muri EAC ibihugu byombi bihuriyemo.

Agira ati: "Dusanga iki ari igikorwa kidahwitse, cyane ko iyo turebye ukuntu ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa EAC, twumvaga ko umuntu wagiyeyo ajyanwe n’ibikorwa bitandukanye, dore ko abenshi banagiyeyo imipaka itarafungwa banyuze mu nzira zemewe; umuntu wese yakabaye afite uburenganzira busesuye kandi agacungirwa umutekano igihe ariyo".

Abo banyarwanda uko ari 16 bari bamaze ibyumweru bibiri bafungiweyo, aho banambuwe Miliyoni mwe n’ibihumbi 900 by’amashiringi ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 530.

Kuri uyu wa kane Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira, yabaganirije, ababwira ko igihugu cyiteguye kubafasha bagasubira mu buzima busanzwe, aboneraho no kubashishikariza kubyaza umusaruro gahunda zindi igihugu cyashyizeho, mu rwego rwo gukomeza ubuzima busanzwe.

Aba banyarwanda baje biyongera ku bandi bagiye birukanwa n’Igihugu cya Uganda mu bihe bitandukanye, ndetse n’abandi bagiye bicirwayo.

Nk’ubu mu mezi atatu ashize, hari umurambo w’umuntu wiciwe muri Uganda, bamwambura ubusa, barangije bajugunya umurambo ku butaka bw’u Rwanda mu Kagari ka Bukwashuri mu Karere ka Burera, nyuma yaho hari undi muturage wo mu Murenge wa Rugarama wamburiwe muri Uganda barangije bamwicirayo, umurambo bawushyikiriza Akarere bawunyujije ku mupaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka