U Rwanda rumaze kohereza abacungagereza 70 mu butumwa bw’amahoro
Urwego rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko abacungagereza nabo boherezwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu butumwa bw’amahoro.

Mu mwaka wa 2010 nibwo batangiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro. Kugeza ubu bamaze koherezwa muri Haiti, Sudani, Sudani y’Epfo, Centrafurika no muri Mali.
Umuvugizi wa RCS CIP Sengabo Hillary ahamya ko abamaze koherezwa muri ibyo bihugu babarirwa muri 70.
Akomeza avuga ko abacungagereza boherezwa muri ibyo bihugu kugarura umutekano no gutanga ubumenyi mu by’umwuga wo gucunga za gereza.
Bigisha kandi abacungagereza b’ibihugu bajyamo uburyo bwo gufata neza imfungwa ku rwego mpuzamahanga.
Agira ati “Ibibazo dukunda gusangayo ni ukudakora ibyo gucunga imfungwa n’abagororwa mu buryo bwa kinyamwuga. Birumvikana ko duhita tubigisha. Ikindi ni ukubereka amategeko yo gucunga imfungwa n’abagororwa no kubafasha kuyakora.”
Akomeza agira ati “No kubafasha kwigisha abinjira mu mwuga wo gucunga za gereza no kubagira inama y’uko bakora igenamigambi ryo gucunga imfungwa n’abagororwa.”

CIP Sengabo akomeza avuga ko abacungagereza bose bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro bahawe imidari y’ishimwe.
Ati “Kuva twatangira ubwo butumwa bw’akazi, abagiye bagaruka bose baje bahawe imidari y’ishimwe kuko bitwaye neza kandi bakoze akazi uko bikwiye.”
Kohereza abacungagereza muri ibyo bihugu bituma bamenya uko ahandi bakora mu gucunga za gereza bityo bikabongerera ubumenyi kuko bahura n’abandi bacungagereza bo mu bindi bihugu.
Ohereza igitekerezo
|