U Burayi bugiye gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba

Umuryango w’ Ubumwe bw’u Burayi (EU) wavuze ko wiyemeje gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba rigaragara muri iki Gihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga imfashanyo nshya ku gisirikare cy’igihugu, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize.

Ibendera ry'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi
Ibendera ry’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi

Ikinyamakuru Africa News, cyatangaje ko Joseph Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, uri mu rugendo rw’iminsi ibiri muri Mozambique, yabonanye na Perezida Filipe Nyusi hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Veronica Macamo, ku murwa mukuru Maputo.

Uwo mudiplomate yemeye ko uwo muryango ugiye kuzatanga izindi mfashanyo za gisirikare zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.

Ayo madorali atanzwe mu rwego rwo gufasha ingabo zo mu karere ka Afurika, zirimo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Urwo rugendo rwa Borrell rubaye nyuma y’iyicwa ry’umubikira w’umutaliyani mu gitero cyabereye mu ntara ya Nampula, nyuma yaho umutwe wa Leta ya kiyisilamu uza kwigamba ko ari wo wagikoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka