Tuyiringire na we yatashye yanegekajwe n’inkoni n’uburetwa byo muri Uganda

Tuyiringire Elias w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko aruhutse gukubitwa, kurya nabi n’imirimo y’uburetwa yakoreshwaga muri gereza y’i Kisoro muri Uganda, aho yari amaze hafi imyaka ibiri.

Tuyiringire Elias aravuga ko ubu ari bwo yumva atekanye nyuma y'amezi 23 akubitwa anakoreshwa imirimo y'uburetwa muri gereza yo muri Uganda
Tuyiringire Elias aravuga ko ubu ari bwo yumva atekanye nyuma y’amezi 23 akubitwa anakoreshwa imirimo y’uburetwa muri gereza yo muri Uganda

Tuyiringire avuga ko yari asanzwe abana na murumuna we nyuma y’aho nyina ashakiye undi mugabo. Avuga ko yashutswe n’umuntu akamujyana muri Uganda ku itariki 18 Gashyantare 2018 agiye kumuhingisha.

Uwo muntu ngo yamukuye iwabo mu Murenge wa Gataraga w’Akarere ka Musanze, bambuka umupaka wa Cyanika bagana i Kisoro muri Uganda.

Nyuma y’amezi atatu n’igice yari amaze akora, ngo yabyutse asanga aho yabaga hagoswe n’abasirikare, bamupakira imodoka asanga bagenzi be nka 35 b’Abanyarwanda kuri sitasiyo ya Polisi ya Kisoro.

Tuyiringire avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri ari bwo bagiye mu rukiko, umucamanza akabategeka kwemera ko binjiye mu gihugu cy’amahanga badafite ibyangombwa bibaranga, abemeye ngo bakaba barakatirwaga igifungo cy’amezi 23.

Avuga ko abatarabyemeraga ngo bahabwaga igifungo cy’imyaka itatu, n’ubwo na we ngo yaje gukatirwa igifungo cy’amezi 23 gusa.

Ati "Aho muri gereza dukora imirimo ivunanye yo kumena amabuye, twikorera ibiti byo gutekera imfungwa, ariko ikibazo gikomeye ni icyo gukubitwa, ntiwavuga ngo urananiwe ahubwo bahita barushaho kugukubita cyane."

"Nageze mu gihugu cyanjye ejobundi ku wa kane (tariki 17 Ukwakira 2019) numvise nduhutse, ubu ndavuga nti ’n’ubwo napfa ariko ngapfira mu gihugu cyanjye’. Umugongo ubu waracitse ku buryo mba numva nakwiryamira gusa".

Tuyiringire avuga ko agarutse mu Rwanda nyuma yo kwamburwa na Polisi ya Uganda amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 75 hamwe n’ibyangombwa birimo indangamuntu.

Tuyiringire ni umwe mu Banyarwanda barenga 605 babashije kugaruka bavuga ko bahohotewe bakanamburirwa mu magereza yo muri Uganda.

Buri wese mu bamaze kuza avuga ko asizeyo bagenzi be babarirwa muri za mirongo barembejwe n’inkoni hamwe n’imirimo ivunanye kandi y’agahato gakabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NGO:"Avuga ko yashutswe n’umuntu akamujyana muri Uganda..." GUSHUKWA (BOSE BIGIZE INJIJI, NGO BARABASHUKA)! IYO NIYO NTERO NO MU BAFASHWE BAGAMBIRIYE KUGIRIRA NABI UBUTEGETSI UBU BARI KUBURANA...

BEN yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka